Muri iyi weekend hitezwe ibitaramo 7 bikomeye bizabera muri Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Muri iyi weekend hitezwe ibitaramo 7 bikomeye bizabera muri Kigali

Muri iyi weekend hitezwe ibitaramo 7 bikomeye bizabera muri Kigali

Muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo hitezwemo ibitaramo birenga birindwi bikomeye bizabera mu mujyi wa Kigali.

 

Muri iyi minsi mu Rwanda abahatuye bari mugusoza ibihe by’ impeshyi usanga haba hari ibitaramo byinshi haba ibyamaze kuba ndetse n’ ibindi bitegerejwe mu minsi iri imbere.

Kuri uyu munsi wo kuwa gatanu hari ibitaramo bibiri bikomeye bitegerejwe na benshi ariko ku munsi wo kuwa gatandatu niho usanga ibitaramo byinshi aho bizanagorana kumenya aho umuntu azahitamo kujya gutaramira.

 

1. Silent Disco

Silent Disco iki gitaramo kiraba uyu munsi taliki ya 25 Kanama kibere mu mujyi wa Kigali mu nyubako yitwa CHIC iherereye impande ya gare yo mu mujyi. Iki gitaramo kigiye kubaho mu Rwanda ku nshuro ya kabiri aho abakitabira bambara ama “Ecouteur” bagacurangirwa naba Djs bagera kuri 6 batandukanye.

2. Kumurika film Umuziranenge

Igitaramo cyo kumurika Film Umuziranenge nacyo kiraba kuri uyu munsi kibere mu nyubako ya Kigali Convention Center aho kwinjira ari amafaranga y’ u Rwanda angana n’ ibihumbi bitanu (5000 frw) ndetse na 10 000frw mu myanya y’ icyubahiro.

 

Kuwa Gatandatu……………..

3. The Ben

Umuhanzi The Ben nawe azataramira Abanyarwanda babasha kwitabira igitaramo azaririmbamo kizabera muri Convention Center aho kwinjira ari ibihumbi ijana (100.000frw) ku muntu umwe.

4. Anne Kansiime muri Seka live

Umunyarwenya Anne Kansiime wo mu gihugu cya Uganda nawe ari mu mujyi wa Kigali aho azasusurutsa abazitabira igitaramo cya Seka Live kizabera muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuwa gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017. Abandi banyarenya bazafatanya na Kansiime harimo Michael, Divin, Babu , Nkusi Arthur n’abandi.

5. Blackets and Wine

Blackets and Wine igitaramo kizwiho guhuza abakunzi b’ imivinyo “Wine” nacyo kizaba muri iki cyumweru hazaririmba mo abahanzi bakomeye nka Liliane Mbabazi, Bruce Melody, Angel Mutoni, Andy Bumuntu na Mike Kayihura.

6. Kumurika Album kw’ itsinda rya Strong Voice

Taliki ya 26 Kanama 2017 itsinda rya Strong Voice rizamurika k’ umugararo Album yabo igitaramo byitezwe ko kizabera One Love ahazwi nko kwa Rasta.

7. Umuganda Pool Party

“Umuganda Pool Party” ni igitaramo gikunze kubaho buri kwezi mu cyumweru cyanyuma cy’ umuganda kikabera I remera ku rwogero rwa Hill top hotel aho muri iyi weekend abakitabira bazataramirwa n’ umuhanzi w’ umuraperi Jay C hamwe na Phil Peter uzaba ari MC. Kwinjira bizaba ari ibihumbi 5000 guhera I saa saba z’ amanywa abantu bavuye mu muganda.

25/Aug/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content