Hari icyo Meddy yigiye muri Amerika mu myaka 7 ahamaze ! | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Hari icyo Meddy yigiye muri Amerika mu myaka 7 ahamaze !

Hari icyo Meddy yigiye muri Amerika mu myaka 7 ahamaze !

Meddy wagarutse mu Rwanda nyuma y’ imyaka igera kuri irindwi ahavuye akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yagarutse ku buzima bwaho anavuga byinshi yahigiye afata nk’ isomo rishya yungutse mu buzima.

 

Meddy wamaze kubona ubwene gihugu bwa Amerika yagarutse mu Rwanda ku I taliki ya 26 Kanama aho aje mu gitaramo yatumiwe mo cya Mutsing Beer First kizaba taliki ya 2 Nzeri 2017 byitezwe ko kizabera I Nyamata mu karere ka Bugesera muri hotel ya Golden Tulip.

Meddy wavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010 yakomeje umuzika nubwo yarari hanze y’ igihugu cyamubyaye aho yagiye anakora indirimbo zigakundwa cyane twavuga nka Nasara, Ntawamusimbura, Slowly n’ zindi nyinshi zitandukanye.

 

Ubwo Meddy yageraga I Kigali yari yategerejwe n’ abakunzi be ndetse n’ umuryango we warumaze imyaka 7 batabonana. Mu bibazo yabajijwe harimo nicyo yaba yarungukiye muri Amerika mu myaka ahamaze ndetse n’ isomo ry’ ubuzima.

Meddy yavuze ko imyaka yahabaye bitewe n’ ubuzima yanyuzemo yize kuba umugabo. Iri jambo yarisobanuye avuga ko muri iyo myaka irindwi aba mu bihugu by’ amahanga yize kwibeshaho nk’ umusore wishakiraga buri kimwe cyose yabaga akeneye akagikora atari kumwe n’ ababyeyi.

Yagize ati “ mu gihe cyose maze hariya nize kubaho ntafite, nize kubaho nkanjye no kumenya agaciro ko kuba Umunyarwanda no guharanira rya shema ryacu.”

Mu myaka 7 ahamaze yize kuba umugabo 

Tags

28/Aug/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
rey lee stone
hhhh biragoy kuko abanyarwandrnbumva bab hanze kurush mugihugrncyababyay
Sponsored Content