The Ben yahagurukije abayobozi mu gitaramo cyo Kwita izina Gala Night - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

The Ben yahagurukije abayobozi mu gitaramo cyo Kwita izina Gala Night - Amafoto

The Ben yahagurukije abayobozi mu gitaramo cyo Kwita izina Gala Night - Amafoto

Mu gitaramo cyo kwita izina ingagi Gala Night cyabaye ku munsi wo kuwa gatandatu muri Kigali Convention Center umuhanzi The Ben yishimiwe n’ abayobozi bamwe barahaguruka babyina indirimbo ze.

 

Iki gitaramo cyateguwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gushyira mu kigega cyo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije.

Iki gitaramo abakitabiriye kwinjira byari amafarana angana n’ ibihumbi ijana y’ Amanyarwanda ku muntu umwe naho kubafata ameza bakishyura asaga miliyoni y’ Amanyarwanda, tubibutse ko amafaranga yose yinjiye muri iki gitaramo azifashishwa mu kwagura icyanya cy’ ingagi.

 

Umuhanzi The Ben wari witezwe mu kuririmba yafatanyije n’ abanyeshuri biga umuziki mu kigo cyo ku Nyundo, bamwe baracurangaga ariko bakanyuzamo bamwe bakamufasha kuririmba zimwe mu ndirimbo ze ndetse n’ izindi yanyuzagamo mu buryo bwo gushimisha abitabiriye igitaramo.

The Ben yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye mugihe kingana n’ isaha imwe yose ariko byaje kuba akarusho ubwo yageraga ku ndirimbo ye yakunzwe cyane “Habibi” ihagurutsa benshi harimo n’ abayobozi bari bitabiriye ibi birori.

 

Abanyacyubahiro bitabiriye iki gitaramo harimo Perezida w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege, Minisitiri Francois Kanimba, Clare Kamanzi uyobora RDB, Francis Gatare nawe wahoze ayobora RDB, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Iki gitaramo nkuko byatangajwe nyuma yaho ngo kinjije asaga miliyoni 60 z’ Amanyarwanda azakoresha mu mishinga yo kwagura ubuturo bw’ ingagi. Muri uyu mwaka kandi taliki ya 1 Nzeri 2017 nibwo hazabaho umuhango wo kwita izina ingagi 19 bizabera mu karere ka Musanze.

MC Makeda

The Ben yari yabonye abafana benshi

Yabaririmbiye umuziki wa Live

Abanyeshuri bo ku Nyundo nibo bafashije The Ben

Abayobozi nabo barahagurutse bacinya akadiho

Abantu baje ari benshi batitaye ku mafaranga yishyujwe

Minisitri Kanimba Francois nawe yari yahaje

 

Amafoto: Umuseke

 

Tags

28/Aug/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content