Abanyamideli, Abahanzi, ibiganiro mpaka ni bimwe mu bizaba bigize ijoro ryo kwita izina ingagi i Musanze | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abanyamideli, Abahanzi, ibiganiro mpaka ni bimwe mu bizaba bigize ijoro ryo kwita izina ingagi i Musanze

Abanyamideli, Abahanzi, ibiganiro mpaka ni bimwe mu bizaba bigize ijoro ryo kwita izina ingagi i Musanze

Abaturage bo mu karere ka Musanze bari mu birori bizatwara iminsi 7 aho biteguye umunsi mukuru wo kwita ingagi 19 amazina bizaba taliki ya 1 Nzeri 2017.

 

Ibyo birori biri kubera mu karere ka Musanze byatangiye ku italiki ya 26 Kanama ku munsi w’ umuganura aho abaturage bahuriye ahitwa Red Rocks Rwanda barahataramira basangirira hamwe ibiryo byo hambere.

 

Umuganura ni umuhango w’amateka wo gusangira no kwishimira umusaruro w’umwaka. Abishima ni abawubonye, hari abatarawubonye ariko babifashwamo n’abandi nabo bakishima cyane, ari nayo mpamvu ikigo cya Red Rocks kizwiho kwimakaza Umuco n’umurage nyarwanda cyatangije icyumweru cyahariwe Umuco n’Ubukerarugendo kizabamo ibikorwa binyuranye byerekana Umuco kishimana n’ abatuye muri Musanze.

 

Nyuma yo kwishimana muri ibyo bitaramo byose hateguwe ikindi gikomeye kizaba kuri 31 Kanama 2017 buri bucye bakajya kwita amazina ingagi zigera kuri 19. Icyo gitaramo kiswe Red Rocks curtural tourism 2017 abakitabiramo bazataramirwa n’ abanyamideli bazerekana imyambaro iranga umuco Nyarwanda, imivugo, abahanzi, ndetse n’ abazakora ibiganiro mpaka n’ ibindi byinshi bitandukanye.

Ibi bitaramo bizarangira ku italiki ya 1 Nzeri 2017

Abaturage b' i Musanze bishimiye umunsi w' umuganura mu kio cya Red Rocks

28/Aug/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content