Umwihariko n’ udushya bimwe mu byaranze igitaramo cy’ inkera y’ abahizi i Musanze – Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umwihariko n’ udushya bimwe mu byaranze igitaramo cy’ inkera y’ abahizi i Musanze – Amafoto

Umwihariko n’ udushya bimwe mu byaranze igitaramo  cy’ inkera y’ abahizi i Musanze – Amafoto

Mu karere ka Musanze haraye habaye igitaramo cy’ inkera y’ abahizi aho bakoraga ibirori byiganjemo umuco wo hambere ari nako bitegura umunsi wo kwita izina abana b’ ingagi 19 igikorwa kiza kuba kuri uyu munsi.

 

Guhera taliki ya 26 abaturage bo mu karere ka Musanze bari bafite ibitaramo biba buri munsi aho biteganyijwe ko byari kurangira ku italiki ya 1 Nzeri 2017, mu ijoro ryo kuwa 31 hasozwa ukwezi kwa Kanama bakoze igitaramo cy’ umwihariko aho berekanaga bimwe mu byarangaga imibereho y’ Abanyarwanda bo hammbere hakibaho Abami.

 

Ibi bitaramo byaberaga mu kigo cya Red Rocks Rwanda kiherereye mu karere ka Musanze ahazwi nk ‘ inyakinama byari byitabiriwe n’ abantu benshi bari bafite amatsiko ku mateka y’ u Rwanda ndetse no ku mibereho y’ ingagi dore ko abakerarugendo bari baje kwihera ijisho.

Iki gitaramo cy’ inkera y’ abahizi cyatangiye ku isaha ya saa cyenda z’ amanywa aho habanje gutarama ababyinnyi babyina imbyino gakondo, abavuzi b’ ingoma ndetse n’ abandi bavuzaga amakondera ubundi abandi nabo bagacinya akadiho n’ icyinimba.

Nyuma yo kwidagadura mu mbyino baje gukina umukino werekana uko Abanyarwanda bakera bajyaga ku muhigo bakabasha kwica inyamaswa zikaze ari nabyo ahanini byabaga bitunze benshi. Uwo mukino urangiye hakurikiye ho umutambagira w’ abasore b’ inkorokoro ndetse n’ inkumi nziza zikubura mu irembo ry’ ubwami mbere yuko berekana ubuzima umwami y’ abagamo.

Nyuma yahoo haje kuza umwami ahetswe mu ngombyi akajya anyuzwa mu baturage agenda abaha umugisha dore ko hari habanje gucamo umupfumu wirukanaga imitongero yose yari aho ngaho. Ba mukerarugendo bari aho bahavuye bishimiye umuco Nyarwanda wa kera bitewe n’ imyambaro babonye bambaraga ndetse n’ imihango aho bavugaga ko byari ibikorwa byiza byiganjemo ubumwe n’ urukundo.

Bakunzi Greg uhagarariye ikigo cya Red Rocks akaba ari nawe wateguye iki gitaramo gifatwa nk’ iserukiramuco yadutangarijeko ari gikorwa kiza yahisemo kizajya kiibaho buri mwaka aho kigamije kujya gifasha bamukerarugendo bagana mu karere ka Musanze by’ umwihariko no mu gihugu cyose kumenya bagasobanukirwa ibyiza by’ u Rwanda ndetse n’ amateka yo hambere.

Abasaza bavuzaga ikondera

Bakomerejeho ibyishimo by' umuganura

Yacurangaga inanga

Abakerarugendo binyweraga urwaga rwa Kinyarwanda

Hari hateguwe mu buryo bwa Kinyarwanda

Abanyamideli nabo berekanye imyambaro ya Kinyarwanda

Uyu mucyecuru yavuzaga ingoma

Uyu yakuburaga inzira umwami acamo

Uyu mwari yasasaga ikirago cyaho umwami akandagira

Umwamikazi n' abana b' umwami

Abajyaga kwereka umwami ibyo bagezeho 

Umwami ari gusuhuza abaturage

Umwami yururutswa

Umwami asezera

01/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content