Ubutumwa Yannick Mukunzi yageneye APR FC ayisezera , n’icyo yizeza abafana ba Rayon | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ubutumwa Yannick Mukunzi yageneye APR FC ayisezera , n’icyo yizeza abafana ba Rayon

Ubutumwa Yannick Mukunzi yageneye APR FC ayisezera , n’icyo yizeza abafana ba Rayon

Kuri uyu wa kane tariki ya 31 kanama 2017, nibwo inkuru yabaye kimomo ko , Yannick Mukunzi wari umaze imyaka 8 mu ikipe ya APR FC yerekeje muri Rayon Sports.

Abakunzi ba Rayon Sports bakimenya iyi nkuru abenshi bahise bagaragaza ibyishimo batewe no kuba ikipe yabo yaguze umukinnyi wari inkingi ya mwamba muri APR FC bahora bahanganye.

Yannick Mukunzi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sport kuri uyu wa kane ahabwa miliyoni 12 rwf , yahise yerekwa abafana b’iyi kipe nyuma y’imyitozo yabereye ku Mumena.

Amakuru agera kuri Eachamps ni uko impamvu yatumye Yannick ava muri APR FC yari amaze imyaka 8 akinira ari uko yari amaze imyaka 2 asaba ubuyobozi bw’iyi kipe ko yahabwa amasezerano y’ubunyamwuga ndetse agahabwa n’amafaranga ya recruitment nkuko bigenda ku bandi bakinnyi.

Nyuma yo kubona ko ubuyobozi bwa APR butabishyizemo ingufu ngo abe yahabwa amasezerano yahise afata icyemezo cyo kujya muri Rayon Sports.

Mu butumwa uyu mukinnyi yageneye ubuyobozi n’abakunzi ba APR FC abinyujije kuri instagram ,yavuze ko ari igihe cyo gusezera ku muryango wa APR abashimira uburyo babanye neza.

Ati ‘’nyuma y’imyaka irenga umunani ni igihe cyo gusezera ku muryango wa APR ,Ndashimira mbikuye ku mutima Ubuyobozi, Abakinnyi twakinanaga naba Fans ba APR FC ku buryo bambaye hafi muri iki gihe cyose nari maze muri equipe.’

Yakomeje agira ati ‘’Ubu ndi umukinyi wa RAYON SPORT FC nje gufatanya n'abandi kugera ku ntego zitandukanye za Equipe. Nishimiye urukundo n'urugwiro nakiranywe n'Ubuyobozi, Staff Technique, Abakinnyi, n'aba Fans ba RAYON SPORT 
Ndishimye kandi meze neza muri Equipe yange nshya. Nje gufatanya na bagenzi bange guha ibyishimo Equipe yaba ari mu marushanwa y'imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga.’’

Ubutumwa Yannick Mukunzi yanditse kuri Instagram

Yannick Mukunzi yageze mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC mu 2009, yarikuriramo kugera 2012 ahita azamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC yakiniye kugera mu mpera za kanama 2017 ahita yerekeza muri Rayon Sports agiye gukinira mu gihe cy'imyaka ibiri.

Yannick Mukunzi ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

01/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
leilla
urakaza nez kd uri sanga mu kipe yacu nziz
Sponsored Content