Umutoma wa Knowless ku mugabo we Clement wizihiza isabukuru y’amavuko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umutoma wa Knowless ku mugabo we Clement wizihiza isabukuru y’amavuko

Umutoma wa Knowless ku mugabo we Clement wizihiza isabukuru y’amavuko

Butera Knowless yashimye by’ikirenga umugabo we ishimwe Clement , yamuvuze ibigwi ashimangira ko ari inshuti buri wese yakwifuza kugira.

Knowless na Clement bamaze igihe kirenga umwaka barushinze , bambikanye impeta y’urudashira tariki ya 7 kanama 2016 , bafitanye umwana w’umukobwa bahaye izina rya Ishimwe Or Butera.

Kuri uyu munsi ,Tariki ya 1 Nzeri 2017 nibwo Ishimwe Clement yizihije isabukuru y’amavuko , Knowless yanditse kuri Instagram amwifuriza kuryoherwa n’uyu munsi , yamutatse , amushimira kuba yaramuhisemo mu bandi bakobwa, yongeyeho ko iyo se aba akiriho kimwe mu bintu yari kumushimira ari ukuba ari inshuti na Clement.

Mu magambo aryoheye ugutwi Knowless yanditse kuri instagram ye yagize ati ‘Isabukuru Nziza ku Inshuti Yanjye "MAGARA" ,clement ishimwe ,babez Uri inshuti Umuntu wese yakwifuza kugira m'ubuzima bwe. Nishimira ko wampaye ubucuti bwawe ari nabwo bwabaye umusingi w’urukundo rwacu….’.

‘’Wankunze ntacyo nsigaranye , utuma nseka niyo nabyibagiwe,nkunda ko unzi,nkukundira ko wabonye igice cyanjye ntigeze ntekereza ko nari kuzabona,Nkukundira ko uri wowe ,nkunda Amahoro Umpa,.Ndabizi ko BUTERA (izina rya se umubyara witabye imana) aje nonaha mubyo yanshimira kukugira nk'inshuti "MAGARA" byaza ku Isonga’’

Knowless yifashishije Instagram mu kugaragariza abamukurikira urwo akunda Clement

Knowless yongeyeho ko Ishimwe Or Butera umwana wabo w’imfura ari umunyamahirwe ,yanavuze ko ari ibya agaciro kuba akiri kumwe na Clement amwifuriza ibyiza byose biturutse mu ijuru kuri uyu munsi w’isabukuru ye.

Knowless na Clement ni mwe muri Couple z’ibyamamare z’intangarugero , kuva bakwerura iby’urukundo rwabo rugenda rukura umunsi ku wundi. 

Knowless na Clement bamaze umwaka urenga barushinze

Tags

01/Sep/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(5)
#Modesto
Kabebe kera naramwangaga ariko ubu nsigaye mukunda, ni umugore wiyubaha ndamukunda nukuri.
Allen Yves
ntarukundo mbonye nukuryaryana gusa hhhhhh
Sibomana Theogene Ndi Igatsibo Rwagitima.
Ndabemera Cyane Ndifuzako Mwakorana Indirimbo Muvuga Kurukundo Rwanyu Mutanga Urugero Nokubandi Bizaba Aribyiza Cyane Nkunda Nzabampari!
byishimo eric bashir jr. 2 weeks ago
woow our lovely B.knowless
leilla
congratulation kabebe
Eddyfique Trump
yego maama kuba ugifite umunezero nkuwo nuko umukumzi IMANA yaguhaye acyi gukunze niyo mpamvu "nshimira buri wese uzi gukunda icyo aricyo"
Sponsored Content