The Ben yise izina umwana w’Ingagi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

The Ben yise izina umwana w’Ingagi

The Ben yise izina umwana w’Ingagi

Kuri uyu wa gatanu , Tariki 1 nzeri 2017, mu kinigi mu karere ka Musanze habereye igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi,uyu mwaka abiswe amazina ni 19 , uyu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abashyitsi baturutse mu bindi bihugu.

The Ben uri mu Rwanda wari watumiwe mu gitaramo cy’umusangiro ‘Gala Dinner’ wabanjirije iki gikorwa cyo kwita izina wabaye tariki ya 26 kanama 2017 na we yise izina umwana w’ingagi. Uyu muhanzi yayise ‘Uruyange’

The Ben yise izina umwana w'ingagi                Foto / Igihe

Mu ijambo umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yagarutse ku byamubayeho n’abashyitsi bari kumwe mu myaka 14 ishize ubwo bajyaga gusura ingagi.

Ati “ Najyanye n’abashyitsi kujya kureba ingagi tugezeyo turazisura, ingagi ntoya y’akana yari imaze igihe gito ivutse ngira ngo sinzi icyayikanze ivuza urwamo nkaho hari icyo ibaye.

Ingagi nini [silverback] iza yirukanka ije gutabara umwana wayo, inkuru ntabwo nari narigeze nyivuga ariko uyu munsi ni mwiza kugira ngo nyivuge. Hanyuma silverback ije kurengera umwana wayo, uwari uduherekeje aratubwira ngo nce bugufi, twicare, tugaragaze ko twebwe tudashaka kurwana, naho ubundi tuza kugira ibyago.

Turabikora, hanyuma uwo mushytsi arahindukira arambwira ngo ntiwazibwira ko uri Perezida w’Igihugu. Uwo twari kumwe, uwo mushyitsi arambwira ngo nimbwire ingagi ko ndi Perezida w’u Rwanda idakwiriye kuntikinyuka ariko nari nageze hasi kare kugira ngo njyewe n’abashyitsi tuze kugira amahoro.”

Perezida Paul Kagame yitabiriye uyu muhango        Foto / Igihe

Abahanzi bakomeye basusurukije abitabiriye ibi birori ni Bruce Melody muri iyi minsi ukunzwe mu ndirimbo ‘Ikinya’ na Jay Polly..

Jay Polly yaririmbiye abitabiriye uyu muhango              Foto / Igihe

Si ubwa mbere umuhanzi yita izina umwana w’ingagi , Umwaka ushize itsinda rya Urban Boyz na Knowless nabo bitabiriye iki gikorwa banita amazina.

Umuherwe Howard G. Buffet ari bashyitsi bakomeye bitabiriye uyu muhango                                                     Foto / Igihe

Mu bashyitsi baturutse hanze y’igihugu bitabiriye uyu muhango harimo umuherwe Howard G. Buffet.,umunyamideli Veronika Vařeková,Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna n’abandi.

Tags

01/Sep/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
jibi
hhhhhh umusaza yasekeje abantu kbs
Sponsored Content