FIFA yahagaritse amatora ya FERWAFA habura icyumweru ngo abe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

FIFA yahagaritse amatora ya FERWAFA habura icyumweru ngo abe

FIFA yahagaritse amatora ya FERWAFA habura icyumweru ngo abe

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku Isi FIFA ryahagaritse amatora ya Ferwafa byari biteganyijwe ko azaba muri uku kwezi kwa cyenda bitewe n’ umwuka utari mwiza uri kuyavugwamo.

 

Mu ibaruwa Umunyamabanga wa FIFA, Fatma Samoura yandikiye Umunyamabanga wa FERWAFA Tharciile Latifah Uwamahoro yavugaga ko hari ibyirengagijwe mu gutegura aya matora birimo n’amategeko.

 

FIFA yahagaritse aya matora kuko ari gutegurwa bidakurikije amategeko, aho igiye gukora iperereza ku mwuka mubi uri kuyavugwamo.

Ibaruwa FIFA yanditse yagiraga iti “ Nk’uko mubizi biri mu mategeko shingiro ya FIFA ni ukwimakaza amahoro mu banyamaryango ari yo mashyirahamwe, dusaba ko hategurwa amatora anyuze mu mucyo bigendeye ku mategeko n’amabwiriza kandi akaba mu mwuka mwiza”.

Ibaruwa FIFA yandikiye Ferwafa ibasaba gusubika amatora

FIFA yakomeje ivuga ko hagendewe ku nyandiko n’ amakuru yabagezeho ko ayo matora ari gutegurirwa mu nzira zidakwiye nayo ifata umwanzuro ko ayo matora yari kuba taliki ya 10 Nzeli 2017 agomba kwimurirwa umwaka utaha bikanyura mu nzira nziza kugirango bitazateza impagarara bikangiza isura y’ umupira w’ amaguru mu Rwanda.

 

FIFA yafashe uyu mwanzuri biturutse kuri bamwe mu banyamuryango ba Ferwafa bayandikiye hari ku I taliki ya 25 Kanama 2017 bavuga ko amatora yo mu Rwanda ari gutegurwa atubahirije amategeko.

 

Ubu abahatanira kuyobora FERWAFA ni Nzamwita Vincent De Gaulle uriyobora kuva muri Mutarama 2014 uhatana na Mwanafunzi Albert, muri manda ishize wari ushinzwe amarushanwa.

Tags

02/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content