Icyo Meddy yakundiye umukobwa ari gutereta muri iyi minsi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Icyo Meddy yakundiye umukobwa ari gutereta muri iyi minsi

Icyo Meddy yakundiye umukobwa ari gutereta muri iyi minsi

Ngabo Medard Jobert “Meddy” umaze iminsi ku butaka bw’ u Rwanda avuye muri USA yatangaje umukobwa ari gutereta ndetse yongeraho nicyo yamukundiye nubwo yirinze kuvuga izina rye.

 

Uyu muhanzi w’ Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yaje mu Rwanda nyuma y’ imyaka igera kuri 7 ahavuye aho yaje mu bitaramo bitandukanye yatumiwemo bizabera mu duce dutandukanye tw’ u Rwanda yamaze kuvuga kubijyanye n’ urukundo.

 

Meddy ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu bikorwa bya muzika ariko ugasanga ibijyanye n’ urukundo atabivugwaho abenshi mu bakunzi be bakajya bibaza niba adakunda bamwe bagahimba inkuru zivuga ko yaba ari mu rukundo ariko we ugasanga ntacyo abitangazaho.

 

Muri iki cyumweru ubwo yagiranaga ikiganiro na KT Radio uyu muhanzi yavuze ku by’ urukundo rwe atangaza ko hari umukobwa ari gutereta ariko bikiro mu nzira gusa ngo yizeye ko bizacamo akabwirwa “Yego”.

 

Meddy yavuze ko atari mu rukundo ariko ko afite umukobwa ari gutereta kandi ko ngo afite icyizere ko bizacamo bagakundana, yahishuye kandi ko uwo mukobwa atari Umunyarwanda ari uwo bahuriye muri Amerika.

 

Icyo Meddy yakundiye uwo mukobwa ngo nuko acecetse cyane kandi akaba ari n’ umuntu uzi gucisha make. Yagize ati “ nkunda abakobwa bacecetse, niyo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make”. 

Umukobwa Meddy ari gutereta ntago ari Umunyarwandakazi

Tags

02/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(21)
GAKURU ETIENNE
Kbs Uwomwana Niba Afitegahunda Mwomeho
issa
http://cashuptime.com/?ref=13900
Habumuremyi Justin
Birakwiye ko uwa mwana yakunze amabwira yego umutima ugatuza bakatwereka ibirori kuko nicyo gihe uwo uzaheka wirinda kumwikisha urume!! murakoze!
irabizi cedrick
meddy burya ng iyo urenz uba urenz ngo ni mbeba ibyubushy iba ari iyipusi
rewic renox
meddy yurakwemera gira umutakaze mumago nzagutwerera
uwingeneye florence
Meddy turagukunda cyn pe kd njye ubwanjye nkwifurije amahirwe msa yezu abibemo
aime kachauf
Kbs meddy nuwamber akanikurikira
aime kachauf
Kbs meddy nuwamber akanikurikira
aime kachauf
Kbs meddy nuwamber akanikurikira
kwizera devothe
nibyope umukobwa mwiza nutuje
Emmanuel NIYONKURU 2 weeks ago
Naw uratuje c?
More Comments
Sponsored Content