MC Tino yamuritse amashusho y’ indirimbo ye nshya “Mula” | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

MC Tino yamuritse amashusho y’ indirimbo ye nshya “Mula”

MC Tino yamuritse amashusho y’ indirimbo ye nshya “Mula”

MC Tino wahoze aririmba mu itsinda rya TBB bakaza gutandukana yamaze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo ya kabiri yitwa “Mula” aho yakoze igitaramo cyo kuyerekana.

 

Uyu muhanzi wamenyekanye mu bikorwa byinshi harimo gushyushya abantu mu bitaramo bikomeye byo mu Rwanda ndetse hakiyongeraho umwuga w’ itangazamakuru akomeje gukorana imbaraga mu muziki nyuma yaho TBB yahoze aririmbamo n’ abagenzi be batandukaniye.

 

Tino yaraye akoze igitaramo cyo kumurika iyo ndirimbo ye nshya Mula kibera I Remera mu kabari kwazwi nko kwa Jules ahi byatangiye ku isaha ya saa tanu z’ ijoro abataramira afatanyije n’ abandi bahanzi barimo Gabiro Guitar na Freeman nawe werekanaga amashusho y’ indirimbo ye nshya.

 

Iyi ndirimbo Mula ya Tino yakozwe na Producer Papito mu buryo bwa majwi muri Studio ya Narrow Road naho amashusho yayo akorwa na Producer  ubarizwa muri Incredible Films.

Mula n' indirimbo ya kabiri ya Tino kuva TBB yasenyuka

Abitabiriye igitaramo cya Tino

Tags

02/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content