Museveni yishimiye Charly na Nina arabaramutsa mu bukwe - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Museveni yishimiye Charly na Nina arabaramutsa mu bukwe - Amafoto

Museveni yishimiye Charly na Nina arabaramutsa mu bukwe - Amafoto

Charly na Nina bari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda na Uganda bishimiwe na Perezida Museveni ubwo batumirwaga kuririmba mu bukwe bw’ umuherwa wo muri Uganda.

 

Abakobwa babiri bagize itsinda rya Charly na Nina bakomeje kwesa uduhigo bitewe n’ ibihugu bagenda bataramiramo bakabasha kwerekana ubuhanga bwabo ndetse nari nako bishimirwa n’ abantu baba bitabiriye ibyo bitaramo.

Aba bakobwa bakunzwe cyane mu gihugu cy’ Abaturanyi cya Uganda biturutse ku ndirimbo Owooma bakoranye n’ umuhanzi Geosteady hashize iminsi mike baherekeje aho bitabiriye ubukwe batumiwemo bw’ umuhungu w’ umuherwa witwa Kananura w’ inshuti ya hafi ya Perezida Museveni dore ko nawe yitabiriye ubwo bukwe.

 

Ubu bukwe ba Charly na Nina batumiwe mo bwabereye Entebbe muri Lake Victoria Serena Hotel bwitabirwa na Museveni dore ko ari ibintu byatunguye aba bahanzi cyane kuko muri bo nta numwe wari witeze ko Perezida aza kwitabira.

Ubwo aba bakobwa baririmbaga bageze kundirimbo “Owooma” biba akarusho bitewe n’ ukuntu ikunzwe muri iyi minsi, byaje gutuma na Museveni yishima anashimira aba bahanzi arabaramutsa asuhuza umwe kuri umwe.

Perezida Museveni waryohewe na Owooma yahise arembuza ba Charly na Nina abahehereza ibaruwa (envelope) arabashimira no mu myanya w’ ijambo arongera arabashimira cyane.

Uyu niwe Muherwe wari wakoze ubukwe

Museveni aramutsa Nina

Yarembuje na Charly aramuramutsa

Indirimbo yabo Owooma bafatanyije na Geostedy irakunzwe cyane muri Uganda

Muyoboke Alex 'Manager' wa Charly na Nina nawe barajyanye

Charly

Nina

Iyi ni Envelope Museveni yabahaye

02/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
AHIMANA
PE MURWANDA TURAKUZWE
David
we proud of rwandan ladies be praised
Joel
That is very good
Joel
That is very
Rurangwa Dusa Gloria Mbabazi
Woooow I see u my lovely brother-in-low@Jesse
Sponsored Content