Meddy yerekanye ko abanyamahanga ntacyo basobanuye ku muziki w’ u Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Meddy yerekanye ko abanyamahanga ntacyo basobanuye ku muziki w’ u Rwanda

Meddy yerekanye ko abanyamahanga ntacyo basobanuye ku muziki w’ u Rwanda

Meddy umuhanzi Nyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoze igitaramo cy’ amateka kibagije Abanyarwanda ibindi byinshi byahuriwemo n’ ibyamamare mpuzamahanga mu Rwanda.

Hari hashize igihe kingana n’ imyaka 7 Meddy adakandagira ku butaka bw’ u Rwanda aho yaje mu Rwanda ku I taliki ya 26 Kanama 2017 aje ku butumire bwa Bralirwa ari nayo yamutumiye mu gitaramo cya Mitzing beer first gisanzwe kiba buri mwaka aho ari ku nshuro ya mbere gitumiwemo umuhanzi Nyarwanda gusa atavangiwemo n’ umunyamahanga w’ ubatse izina.

Igitaramo cyabereye kure y’Umujyi wa Kigali ndetse no kucyinjiramo byari bihenze cyane, abantu baguze amatike mbere bishyuraga amafaranga 10,000 naho abayaguriye ku muryango bacibwaga 15,000.

Ku isaha ya saa kumi abantu ba mbere bari batangiye kwinjira bakifatira rimwe bica akanyota dore ko bari bemerewe icyo kunywa bitewe n’ amafaranga bishyuye. Mbere yuko Meddy agera ku rubyiniro habanje kuririmba umuhanzi wo muri Kenya watumiwe ndetse n’ aba Djs banyuzagamo bagasusurutsa abantu bavanga imiziki nubwo bitishimiwe na benshi.

Nyuma haje kujyaho Band igizwe n’ abanyeshuri bo ku Nyundo batangira gususurutsa bamwe basubiramo indirimbo zizwi ku Isi. 

Ku isaha ya saa yine n’igice z’ijoro ni bwo Meddy yaje ku rubyiniro, yakirijwe amajwi y’abafana bamuhamagara mu izina, bateruriye icya rimwe bavuga bati ‘Meddy Meddy Meddy!’

Yageze ku rubyiniro, n’ibyishimo byinshi, abafana ibihumbi n’ibihumbi bari baje kumureba bamwakirije amashyi y’urufaya, abari bazanye ibyapa biriho amafoto ye babishyira hejuru bamwereka ko bamufite ku mutima.


Meddy waririmbye amasaha agera kuri abiri yerekanye ubuhanga budasanzwe mu muziki mu gihe kigera ku masaha abiri arengaho iminota mike yaririmbye mu buryo bw’umwimerere ndetse buri mufana wese wumvaga avuga ko ‘akuriye ingofero Meddy’.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo Inkoramutima, Igipimo, Ungirira ubuntu, Akaramata, ‘Ubanza ngukunda ndetse na nyinshi mu zo yahanze ageze muri Amerika.

Umuhanzi wavuye muri Kenya niwe wabanje kuririmba

Abanyeshuri bo ku Nyundo nabo berekanye ubuhanga bwabo baririmba indirimbo zikunzwe ku Isi

Meddy yaririmbye igihe kingana n' amasaha abiri 

Abantu bari bakubise buzuye

Meddy yakuriwe ingofero n' abitabiriye igitaramo cye

Yabacurangiraga bakanyurwa n' umuziki w' umwimerere

 

Tags

03/Sep/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(9)
hannia belly
Kbsa meddy yatwemeje pe nubwo bamuhaye amasaha macye gusa yadushimishije bamutwaye tukimushaka
umutoni Gogo
ntawamusimbura kdi ntanuzabaho kuko niba aramateka arayanditse kdi ntazigera asibangana pe abakera birahira impala natwe abubu nabazaza nukwirahira Meddy umutarutwa udasimburwa ibinyejana nibinyejana guys njye kuriwe mbura icyo mvuga pe kuko ararenze
Anthia
speaking on behalf of the foreigners, we still like your music and learn how to sing to it even without knowing what it means that's how much we love you
Carine
Meddy yaduhaye ikosora tuu ataretse na abahanzi bagezi be Meddy turamwemera bya hatari
Niyo Esthy
Meddy urakomeye cyane kbs
Claude
Yatwemeje rwose
patrick Alan uwihirwe
Meddy,i had not got a chance to get there,but am your fun forever and i love you so much!!!!!
steven
congzzz to meddy
Prince
meddy 2uramwera nkinkoramutima yacu gusa Allah amwonjyerere ubushobozi. rnrnrnThx
Sponsored Content