Mu mafoto atandukanye dore ibyaranze igitaramo cya Meddy wakuriwe ingofero n’ abafana be | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Mu mafoto atandukanye dore ibyaranze igitaramo cya Meddy wakuriwe ingofero n’ abafana be

Mu mafoto atandukanye dore ibyaranze igitaramo cya Meddy wakuriwe ingofero n’ abafana be

Mu ijoro ryo kuwa 2 Nzeri 2017 imbaga nya mwinshi y’ Abaturarwanda yiganjemo urubyiruko yari mu karere ka Bugesera mu gitaramo cy’ umuhanzi Meddy warumaze imyaka 7 muri USA.

 

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yaraye yiyerekanye mu gitaramo cyabereye I Nyamata muri Golden Tulip Hotel aho yashimishije abafana be bahava bamukuriye ingofero.

Meddy ugikunzwe mu Rwanda mbere yuko agera ku rubyiniro abafana batangiye kuririmba izina rye kugeza ubwo aje atangira kubaririmbira, ahera ku ndirimbo ze zakunzwe cyane akiba mu Rwanda kugeza no kuri Slowly aheruka gushyira hanze.

Saa sita n’igice z’ijoro, Meddy nibwo yasoje kuririmba indirimbo ye ya nyuma, abantu bose ntibashakaga ko asoza igitaramo.

Amafoto yo mu gitaramo uko byari bimeze……………………….

Abantu bari bategereje Meddy hakiri kare

Urubyiruko nirwo rwari rwiganje mu gitaramo

Young Grace nawe yari ahabaye

Babo wavuye mu Budage yari yaje kwihera ijisho umuhanzi Meddy

Meddy yanyuzagamo akabyina

Austin na Ange nibo bari ba MC biki gitaramo 

Meddy yerekanye ko azi no gucuranga

Uyu mukobwa yerekanye ubuhanga afite mu kuririmba

Tags

03/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Minani Therence
nukuri arashoboy pe pe pe.
Sponsored Content