Miss Iradukunda Elsa yasuye abanyeshuri biga imyuga mu karere ka Ruhango - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Iradukunda Elsa yasuye abanyeshuri biga imyuga mu karere ka Ruhango - Amafoto

Miss Iradukunda Elsa yasuye abanyeshuri biga imyuga mu karere ka Ruhango - Amafoto

Miss Rwanda wa 2017 Iradukunda Elsa yasuye abanyeshuri biga imyuga mu kigo cya VTC Mpanda giherereye mu karere ka Ruhango babasha kugirana ibiganiro bungurana ku byabateza imbere.

 

Nyampinga Iradukunda Elsa uri muri gahunda yise Made in Rwanda tour akomeje kugenda asura ahantu henshi hatandukanye hakorerwa ibikorwa byo kwihangira imirimo cyane ibya Made in Rwanda nkuko ari yo gahunda yimikirije imbere.

 

Icyo kigo Elsa yasuye ku I taliki ya 2 Nzeri 2017 abanyeshuri baho biga ububaji, ubudozi, gusudira n’ibindi. Iradukunda Elsa yatemberejwe muri icyo kigo yerekwa ibikorwa bitandukanye bihakorerwa.

Miss Iradukunda Elsa yishimiwe n’urubyiruko rwiga VTC Mpanda cyane cyane abana b’abakobwa banafashe umwanya akabaganiriza yibanda kubashimira ko bahisemo neza kwiga imyuga.

 

Miss Elsa waganiriye birambuye nabo ba Nyeshuri ba VTC Mpanda yanyuzagamo nawe akabafasha mu bikorwa byabo haba harimo nko kubaza. Nyuma ya Ruhango Miss Rwanda Iradukunda Elsa arakomereza mu ntara y’Iburasirazuba ku wa gatandatu tariki 9 Nzeri 2017.

Miss Elsa yatemberejwe hose

Aba bamusobanuriraga ibyo bakora

Izi n' intebe babaza

Elsa arimo kubaza

Miss Elsa yasoje aganira na bamwe mu banyeshuri

Tags

04/Sep/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(4)
tina
Wooow uyu mu miss yicisha bugufi cyane kandi akunda gukora
ANNICK
Biranejeje cyane rwose
Byiringiro Moize
Abanya Rwanda Kazi Ni bezape..!!
Didier Nkurunziza
Miss Eric is the best
Sponsored Content