Umunya-Guinea niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Continent 2017 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umunya-Guinea niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Continent 2017

Umunya-Guinea niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Continent 2017

Asmaou Diallo nyampinga wahagarariye igihugu cya Guinea mu marushanwa ya Miss Africa Continent 2017 niwe wabashije kwegukana iri kamba ahigitse abandi bakobwa bagenzi baturutse mu bindi bihugu bitandukanye.

 

Iri rushanwa ryari riteganyijwe kuzabera mu Rwanda bikaza guhinduka nyuma bitunguranye ryaje kwimurirwa mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo. Miss Mutesi Jolly w’ u Rwanda wagombaga kuruhagararira ntago yabashije kwitabira iri rushanwa nkuko byatangajwe nabari babifite mu nshingano bitwaza ko batigeze batumirwa.

 

Nyampinga w’ u Rwanda witabiriye iri rushnwa ni Miss Kundwa Doriane aho atabashije kugira amahirwe yo kuryegukana hari mu mwaka wa 2016.

 

Iri rushanwa ryabaye kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017 ribera muri Afurika y’Epfo aho abakobwa bose bahatanaga bahuriye muri Hotel ya Orion ryegukanwa na Asmaou Diallo ukomoka mu gihugu cya Guinea.

 

Asmaou Diallo wegukanye iri kamba ubusanzwe ni nawe Nyampinga wa Guinea wa 2017, igisonga cya kabiri cyabaye uwitwa Wokie Dolo ukomoka mu gihugu cya Liberia.

Asma ukomoka muri Guinea niwe wegukanye iri kamba

Kundwa Doriane niwe munyarwandakazi uheruka muri aya marushanwa

05/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content