Stromae aracyahura n’ ingaruka z’ imiti yafashe ajya kuza mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Stromae aracyahura n’ ingaruka z’ imiti yafashe ajya kuza mu Rwanda

Stromae aracyahura n’ ingaruka z’ imiti yafashe ajya kuza mu Rwanda

Paul Van Haver, uzwi nka “Stromae” Umuhanzi w’indirimbo akaba n’umwanditsi n’ umuhanzi w’ imideli yatangaje ko agihura n’ ingaruka yatewe no gufata imiti ivura cyangwa igatuma umuntu adafatwa na Malaria.

 

Uyu mugabo w’ imyaka 32 w’ Umubiligi ariko wavukiye mu Rwanda akaba anafite umubyeyi w’ Umunyarwanda witwa Rutare Pierre yatangarije ikinyamakuru kitwa Magazine Marianne ko yicuza kuba yarafashe imiti na nubu ikimugiraho ingaruka zikomeye.

Mu mwaka wa 2015 ubwo uyu muhanzi yari agiye kuza ku mugabane w’ Afurika mu kuhakorera ibitaramo nibwo yafashe imiti yitwa Mefloquine izwi cyane nka Lariam, iza kumutera ibibazo kugeza ubwo ahagarika bimwe mu bitaramo yari afite harimo n’ umuziki.

 

 

Nubwo imyaka igiye kuba ibiri ishize Stromae afashe iyo miti ngo kugeza n’ubu aracyahura n’ingaruka yatewe no gufata iyo miti, ivura cyangwa ituma umuntu adafatwa na Malaria.

Stromae yagize ati “Na nubu ndacyagira ibibazo nkamererwa nabi. Byagiye binambaho ko njya kwa muganga igitaraganya bintunguye. Mu buzima sinjya nicuza byinshi, ariko, ubu iyaba nasubira inyuma sinari gufata Lariam”.

 

Stromae yakomeje avuga ko iyo miti yamuguye nabi bituma hari n’ igihe agira ibibazo mu ntekerezo nawe yabitekerezaho akibona ko yasaze bigatuma akora ibikorwa atatekerejeho. Ati ”hari igihe nagize ngo nasaze, kwa muganga basanzemo utubazo mu mitekerereze, byarashobokaga ko nkora amabi, ntabwo nari nkiri njyewe.”

Ababyibuka neza mbere yuko anaza mu Rwanda igitaramo yarahafite cyarasubitswe kubera icyo kibazo ariko nyuma yaje kugaruka ataramira Abanyarwanda anasura umuryango we uba I Kigali.

Stromae yabaye ahagaritse umuziki kugeza igihe kitazwi

Tags

05/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
DUSABIMANA ALEXANDRE
BAMUSHAKIRE INDI MITI YAMUVURA.
Felix Ukwigize
Ese ko hari imiti myinshi wakwisiga yatuma umubu utakwegera, kuki yagombye gufata iyo yangiza umwijima, anyway inzira ntibwira umugenzi, kwirinda ntago bikiruta kwivuza byo noneho ndabibonye da!!!
fred rukundo
ihangan kbx
Sponsored Content