Byinshi ku gitaramo cya Tekno i Kigali, kizaba ku cyumweru ku manywa y’ ihangu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Byinshi ku gitaramo cya Tekno i Kigali, kizaba ku cyumweru ku manywa y’ ihangu

Byinshi ku gitaramo cya Tekno i Kigali, kizaba ku cyumweru ku manywa y’ ihangu

Augustine Miles Kelechi benshi bazi nka “Tekno Miles” ni umuhanzi, umuProducer, akaba n’ umubyinnyi ategerejwe mu Rwanda aho azaririmba ku munsi wo ku cyumweru mu gitaramo kiswe “My250 Concert”.

 

Iki gitaramo cya “My250 Concert” kigiye kubaho mu Rwanda ku nshuro ya mbere kizazamo umuhanzi uri mu bakunzwe cyane ku mugane w’ Afurika ariwe Tekno dore ko no mu Rwanda ahafite abakunzi benshi biteze kuzamureba abaririmbira.

Nkuko byatangajwe na Patrick Lipscombe umwe mu bategura iki gitaramo yatangaje ko uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria bamaze kuvugana biteganyijwe ko azagera I Kigali ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 9 Nzeri 2017 bugacya aririmba ku cyumweru taliki ya 10 Nzeri.

 

Igitaramo cya Tekno kizabera muri Camp Kigali cyateguwe ku isaha ya saa munani z’ amanywa nibwo kizaba gitangiye.

Nkuko Brainwave ifatanyije na Positive Production bagiteguye, batangajeko kizaba kirimo n’abandi bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda nka Lilian Mbabazi, Bruce Melody, Neptunez Bands n’abandi.

 

Tekno w’ imyaka 24 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Pana”, “Duro”, “Yawa” n’izindi nyinshi zitandukanye, byamuhesheje kuba umwe mu bahanzi bakunzwe kuri ubu ku mugabane w’ Afurika.

Tekno yamaze impungenge bakunzi be batuye mu Rwanda

Igitaramo cya Tekno kizatangira ku manywa ibintu bitamenyerewe mu Rwanda

05/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
2m
10,000, 15,000
erneste nesty
what about enterance ?
Tuyi
Kwinjira nangahe
Sponsored Content