Usengimana Danny yaje kwivuriza mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Usengimana Danny yaje kwivuriza mu Rwanda

Usengimana Danny yaje kwivuriza mu Rwanda

Usengimana Danny Umunyarwanda ukinira ikipe ya Singida United yo muri Tanzania ari mu Rwanda aho yaje kwivuza uburwayi bw’ umutsi ujyana amaraso ku mutima udakora neza.

 

Danny Usengimana wazamukiye mu ikipe y’ Isonga akayivamo ajya muri Police FC ari naho yabashije kwitwara neza akamenyekana ubwo yabaga rutahizamu w’ umwaka mu gutsinda ibitego byinshi 19 mu mwaka w'imikino 2016-2017.

Nyuma yo kwitwara neza mu Rwanda Danny yaje gushimwa n’ ikipe yo muri Tanzania yitwa Singida United aho yatangiye n’ imikino ya mbere. Uyu mukinnyi ubu akaba ari mu Rwanda aho yaje kwivuza indwara y’ imitsi idakora neza ijyana amaraso ku mutima.

 

Mukiganiro EAchamps yagiranye na Danny Usengimana ubwo yahuraga nawe yaje gutembera mu imurikagurishwa (EXPO) rya 2017 yadutangarije ko ari I Kigali aho yaje kwivuza.

Danny yakomeje atubwira ko yamaze kubonana n’ umuganga (Doctor) mu bitaro bya Faisal aho yamaze kumusuzuma akamubwira ko afite ibinure ku minsi ijyana amaraso ku mutima ariko amwizeza ko nafata imiti neza akagabanya n’ ibiryo by’ amavuta cyane bizagenda neza.

Usengimana Danny yadutangarijeko nta gihindutse yazava mu Rwanda mu mpera z’ iki cyumweru agasanga bagenzi be bakinana muri Singida United agakomeza imyitozo.

Usengimana Danny yamaze kwisuzumisha 

Aha yari yatembereye muri Expo n' inshuti ze

06/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content