Umunyarwandakazi ukomoka i Bugesera azerekana imideli muri New York Fashion Week | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umunyarwandakazi ukomoka i Bugesera azerekana imideli muri New York Fashion Week

Umunyarwandakazi ukomoka i Bugesera azerekana imideli muri New York Fashion Week

Liliane Kalima umukobwa w’ umunyarwanda wavukiye mu karere ka Bugesera ari mu batoranyijwe baziyerekana mu gitaramo cyo kumurika imideli cya mbere mu bikomeye ku Isi ya New York Fashion Week 2017.

 

New York Fashion Week ibi birori bimara icyumweru biteganyijwe ko bizatangira ku munsi w’ ejo kuwa kane taliki ya 7 Nzeri 2017 bikazasozwa taliki ya 13 Nzeri 2017.

Ku munsi wa mbere habanza kwiyerekana ku bahanga bo guhanga imideli. Umugore w’ icyamamare mu mupira w’ amaguru David Beckham afite mo umugore we Victoria Beckham ni umwe mu byamamare bizaba bigaragara ku munsi wa mbere wo gutangiza ibi birori dore ko amaze ku byubakamo izina rikomeye.

 

Mu banyamideli baziyerekana uyu mwaka harimo n’Umunyarwandakazi Kalima Liliane, yinjiyemo ku itike ya Fenton Model Management ari nayo abarizwamo kugeza ubu.

Kalima wavukiye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata agiye kwitabira ibi birori ku nshuro ya kabiri dore ko n’ umwaka ushize yari yarabyitabiriye bitewe nuko yitwawe agirirwa icyizere no muri uyu mwaka arahasubira.

 

Uyu mukobwa wavutse taliki 12 Mutarama 1994 yakuriye mu Rwanda aza kuhava mu afite imyaka 15 y’ ubukure aho yerekeje muri Amerika ajyanwe n’ amasomo. Amashuri y’ isumbuye yayize muri Amerika mu mujyi wa Chicago aho yayarangije akomerezaho kaminuza muri Indiana University -Purdue University Indianapolis.

 

Uyu mukobwa wakuze akunda imideli akirangiza amasomo yabyinjiyemo nk’umwuga ahereye mu Mujyi wa Chicago aho yahise akorana n’inzu ikomeye ya Factor Chosen iri mu zikomeye ku Isi. Iyi yayimazemo amezi atandatu ahita yinjira mu isoko ry’imideli mu Mujyi wa New York, ubu akorana mu buryo buhoraho na Fenton Model Management.

06/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
DUSABIMANA ALEXA
IMANA IKUGENDE IMBERE.
Sponsored Content