Umukobwa watangiye kuzenguruka Isi kuri moto muri 2013 yanyuze mu Rwanda arahishimira | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umukobwa watangiye kuzenguruka Isi kuri moto muri 2013 yanyuze mu Rwanda arahishimira

Umukobwa watangiye kuzenguruka Isi kuri moto muri 2013 yanyuze mu Rwanda arahishimira

Umukobwa w’ imyaka 38 ukomoka muri Ukraine wiyemeje kuzenguruka Isi yose ari kuri moto ahamya ko mu bihugu byose amaze kunyuramo ku Isi u Rwanda aricyo gihugu yishimiye cyane bitewe nuko yahabonye.

Grechishkina Anna, wiyemeje kuzenguruka Isi akoresheje Moto kuri uyu munsi nibwo yagaragaye mu karere ka Musanze, kuri moto ye akoresha mu rugendo, yari ahetseho imizigo irimo ibyangombwa bitandukanye bimufasha mu rugendo.

 

Uyu mukobwa yageze mu Rwanda kuwa mbere taliki ya 4 Nzeri 2017 aho yaravuye mu gihugu cy’ Abaturanyi cya Tanzania giherereye I burasizuba bw’ u Rwanda.

Grechishkina Anna yatangiye uru rugendo ku I taliki ya 27 Nyakanga 2013 aho yahereye mu gihugu cy’ iwabo cya Ukraine mu mujyi wa Kiev, ubu amaze kunyura mu bihugu byinshi bitandukanye abizenguruka.

 

Uyu mukobwa umaze imyaka igera kuri ine atangiye urugendo ruzenguruka Isi na moto ubu amaze kunyura mu bihugu 32 harimo ibigera ku 10 byo muri Afurika.

Yatangajeko muri ibyo bihugu amaze kunyuramo yasanze u Rwanda rufite itandukaniro nabyo bitewe nuko yarubonye hamwe n’ amateka yibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Uyu mukobwa avuga ko namara kuzenguruka muri ibyo bihugu yiyemeje kugeramo azahita asubira iwabo urwo rugendo rwose akarwandikaho igitabo. Nubwo ari urugendo rukomeye ngo zari inzozi ze kuva akiri umwana aho yakoraga yizigamira amafaranga azakoresha nubwo hari aho bigera akiyambaza inshuti ze zo muri Ukraine zikamuha ubufasha.

Yakomeje avuga ko nubwo amaze kunyura mu bihugu 10 by’ Afurika hari ibindi agomba kuzanyuramo akabona gukomeza k’ umugabane w’ I Burayi. Ibihugu byo muri Afurika asigaje kunyuramo ni Uganda, Kenya, Ethiopia, Sudani, Misiri.

Yageze mu Rwanda kuwa mbere, azahava yerekeza Uganda

Yishimiye ubwiza n' iterambere u Rwanda rugezeho

06/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
iratwumva toni rashford
uwomukobwa namubwirango courage. ark nkibaza uko arya cyangwa amafaranga yitwaje murugendo.
maestro
never give up sister
Dusabimana alexandre
Imana ikugende imbere murugendo rwawe ok murakoze.
Sponsored Content