Aho agarukiye, Da Queen yamaze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo “Carlo” | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Aho agarukiye, Da Queen yamaze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo “Carlo”

Aho agarukiye, Da Queen yamaze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo “Carlo”

Umuhanzikazi w’ umuraperi Da Queen wari waraburiwe irengero mu muziki nyuma yaho agarukiye yamaze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo ye nshya yitwa “Carlo”.

 

Da Queen watangiye umuziki mu mwaka wa 2010 yamenyekanye mu ndirimbo ‘Akandiko’ yakoranye na Riderman. Muri 2014 uyu muhanzikazi yaje gusubika muzika dore ko yari ahugiye muri gahunda z'ubukwe aho yari amaze gukora indirimbo zirenga zirindwi.

 

Uyu mukobwa utuye muri Zambia kuri ubu, akunda kuza mu Rwanda ariko akahaza aje gusura inshuti n’ abavandimwe yahasize. Mugihe amaze I Kigali uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya nyuma y’imyaka itatu yari amaze adakora umuziki.

 

Iyi ndirimbo nshya ya Da Queen yise “Carlo” yakozwe na Producer Trackslayer mu by’ amajwi naho amashusho yayo akorwa na Producer Mariva.

Tags

06/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Dusabimana alexandre
IKaze mugakino kandi imana ikugende imbere niba uyemere murakoze.
Sponsored Content