Ikizungerezi cyasenye urukundo rwa Bahati ‘Just Family’ na Sandra bamaranye imyaka 5 bakundana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ikizungerezi cyasenye urukundo rwa Bahati ‘Just Family’ na Sandra bamaranye imyaka 5 bakundana

Ikizungerezi cyasenye urukundo rwa Bahati ‘Just Family’ na Sandra bamaranye imyaka 5 bakundana

Bahati umwe mu bahanzi batatu bagize itsinda rya Just Family yamaze kwigarurira undi mukobwa nyuma yo gutandukana na Sandra Umumararungu bikagirwa ubwiru.

 

Urukundo rwa Bahati na Sandra ni rumwe mu nkundo z’ ibyamamare zagiye zivugwa cyane kuva muri za 2012 kugeza muri uyu mwaka turimo uri mu ntangiro. Urwo rukundo rwaba bombi rwaje gufata intera ikomeye ubwo aba bombi byavugwaga ko basigaye babana mu nzu imwe aha ari naho bendaga gushyingiranwa ngo bazibanire akaramata.

 

Ibya Bahati na Sandra ntago byaje kurangira neza dore ko mu mwaka wa 2015 ubwo wendaga kurangira baje gutandukana ariko nyuma barongera barasubirana. Ubwo basubiranaga hari muri 2016 aba bombi babyemeye mu itangazamakuru ariko icyaje gutungurana nuko mu ntangiro ya 2017 ibyabo byongeye gushyirwaho iherezo nubwo baje kubigira ibanaga bose.

Amakuru yizewe agera kuri EAchamps nuko batagikundana ibi kandi twaje kubyemererwa na nyiri ubwite ariwe Bahati.

Bahati uririmbana na Jimmy ndetse na Chris muri Just Family ubwo twamubazaga aya makuru yavuze ko atagikundana na Sandra ati “ Iyo ni inkuru ishaje rwose, Sandra ubu ntago tukiri kumwe hashize amezi menshi ubu ari muri gahunda ze nkuko nanjye ndi mubyanjye bijyanye na muzika”.

 

Nubwo Bahati yadutangarije ibi yirinze kuvuga impamvu yaba yaramutandukanyije na Sandra bari bamaranye imyaka isaga itanu n’ imisago y’ amezi.

Andi makuru yizewe agera kuri EAchamps nuko Bahati yamaze kubona undi mukobwa bakundana. Mu bucukumbuzi twakoze tunyuze mu nshuti za Bahati nuko ubu umukobwa bari gukundana ari uwitwa Dudu Julie.

Dudu Julie umukunzi mushya wa Bahati ni umukobwa w’ Umunyarwanda ariko ukorera mu gihugu cya Uganda izina rye ntirizwi mu ruhando rw’ imyidagaduro kuko akazi akora ntaho gahurira nabyo.

Ubwo twaganiraga na Bahati tukamubaza ibyayo makuru y’ umukunzi we mushya yirinze kugira byinshi abitangazaho ariko avuga ko uwo mukobwa baziranye ari inshuti ye isanzwe.

Bahati ubarizwa mu itsinda rya Just Family bamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka Bakubwire, Bindimo, Nyorohereza n’ izindi nyinshi, iri tsinda ryatangiye rigizwe n’ abahanzi bane aribo Kim Kizito, Croidja, Bahati na Jimmy nyuma Kizito yaje kurivamo na Croidja yerekeza I mahanga. Ubu risigayemo Bahati na Jimmy ndetse nundi witwa Chris waje kuziba icyuho cyabagiye.

Bahati wabonye umukunzi mushya

Sandra ukina ama-film wakundanye na Bahati imyaka 5

Dudu Julie umukunzi mushya wa Bahati

Uyu mukobwa uri gukundana na Bahati akorera mu gihugu cya Uganda

19/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
habiba
sha sandra uko asigaye yimereye nokumva mumuvuga mumateshwa nkayo bimutera isesemi ahari bahati nuwo gukundana nabo bakobwa bibugande koko bitukuje bameze bameze nkababyinnyi ba cofi naho sandra uko nsigaye mubona menya niki kinyamakuru atagitaho umwanya ngo arasoma amateshwa ya bahati nabo bagore bama sida bibugande
Peter
Abanyamakuru murahinda ko bahati avuzeko baziranye bisanzwe Kuki muvuzeko bakundana ? Mujye muvuga ibyo muzi
Claudette
Bahati arabeshya Kuko ntanubwo yafungura imishumi yinkweto Za Dudu ! Uwo muhungu ameze nkuwasaze jye nzinezako ntanubwo baziranye rwose
vier
ni Bahati ub'ushaka hit arabeshya Dudu ntaho baziranye
Kassimu 2 months ago
Ego rata nanjye Dudu ndamuzi ntanubwo yamenyana numuntu nka Bahati Kuko niyindi level
Kassimu 2 months ago
Ego rata nanjye Dudu ndamuzi ntanubwo yamenyana numuntu nka Bahati Kuko niyindi level
fofo
muduhe audio .turabakunda
Sponsored Content