Bimwe mu byamamare byifatanyije na Young Grace gusangira n’ abana bo mu muhanda ku isabukuru ye - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bimwe mu byamamare byifatanyije na Young Grace gusangira n’ abana bo mu muhanda ku isabukuru ye - Amafoto

Bimwe mu byamamare byifatanyije na Young Grace gusangira n’ abana bo mu muhanda ku isabukuru ye - Amafoto

Ku isabukuru ye y’ amavuko umuhanzi Young Grace afatanyije n’ ibindi byamamare by’ inshuti ze basangiye n’ abana bo mu muhanda baba mu kigo giherereye I Nyamirambo.

 

Young Grace umuhanzikazi w’ umuraperi wajuje imyaka 24 y’ ubukure ku italiki ya 19 Nzeri 2017 yahisemo kwishimira iyo myaka ajya gusangira n’ abana bo mu muhanda batagira aho kuba ndetse n’ ibyo kurya.

Young Grace yatangarije EAchamps ko kuba yarahisemo gusangira nabo bana aruko abakunda kandi akanabagiririra impuhwe bitewe nuko ajya abacaho akabona ubuzima bubi babayemo.

 

Yagize ati ”Nkunda abana, mbagirira impuhwe cyane nkiyo ntambutse ku mihanda bakanyaka ijana ryo kurya bintera ikiniga, nuko nta bushobozi mfite bwajya bubagaburira buri munsi gusa nahisemo gusangira nabo byibuze ku isabukuru yanjye”.

Young Grace yakomeje avuga ko gufatanya nabo amafunguro nicyo kunywa byabahesheje ibyishimo nubwo ari umunsi umwe ariko nabo bakabona ko hari abajya babatekerezaho.

Bamwe mu byamamare byaherekeje Young Grace harimo umuhanzi Jack B ndetse n’ umukinnyi wa film uzwi ku mazina ya Nadege. 

Young Grace yari yujuje imyaka 24 y' amavuko

Yishimiye umusangiro bagiranye

Uyu niwo mugati Young Grace yasangiye n' abana

Nadege ukina film nawe yari ahari

20/Sep/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Nahayo Brutus
Hbd Nivyo Yagiz Neza Kabis Kwifadikanya Nabo Bana Imanimuhezaghre
Sponsored Content
Loading...