Runtown mu nzira aza i Kigali, mugihe Sheebah yaharaye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Runtown mu nzira aza i Kigali, mugihe Sheebah yaharaye

Runtown mu nzira aza i Kigali, mugihe Sheebah yaharaye

Douglas Jack Agu uzwi nka “Runtown” mu muziki biteganyijwe ko agera I Kigali kuri uyu munsi mugihe mugenzi we bazaririmbana mu gitaramo kimwe Sheebah Karungi yaraye ageze mu Rwanda.

 

Runtown Experience Kigali igitaramo kizaba ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 23 Nzeri 2017 kizahuriramo abahanzi batandukanye haba abo mu Rwanda ndetse n’ abandi batumiwe bakomeye ku mugabane w’ Afurika nicyo kitezwemo icyamamare Runtown ukunzwe muri Nigeria ndetse no muri Afurika.

 

Uyu muhanzi wakoze indirimbo zigakundwa nka Lagos to Kampala, Made over you, For life, Bend down Pause n’ izindi nyinshi biteganyijwe ko agera mu mujyi wa Kigali ku isaha ya saa Mbiri z’ umugoroba nkuko twabitangarijwe n’ umujyanama we umaze iminsi mu Rwanda akurikirana imitegurire y’ igitaramo.

 

Uyu mujyanama (Manager) wa Runtown yatangarije EAchamps ko uyu muhanzi agera mu Rwanda ku isaha ya saa mbiri z’ ijoro bitewe n’ indege yabonye bigatuma bihinduka kuko byari biteganyijwe ko agera inaha I saa tatu za mu gitondo.

 

Ukuyemo abahanzi bo mu Rwanda bahari ubu undi muhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi we yaraye ageze mu Rwanda.

 

Sheebah usanzwe amenyereye u Rwanda yahageze ku mugoroba wo kuwa kane ku isaha ya saa kumi taliki ya 21 Nzeri 2017. Mubyo yatangaje akihagera yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda byakarusho kuba aje kuharirimbira dore ko ngo aricyo gihugu afata nk’ icya kabiri kuri we bitewe nuko ariho Nyina umubyara yavukiye.

Runtown aragera mu Rwanda saa mbiri z' ijoro ntagihindutse

Sheebah yaraye muri Kigali

Tags

22/Sep/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Dusabimana alexandre
Tumuhaye ikaze murwatubyaye
Sponsored Content