Benshi mu byamamare bahuriye mu gitaramo cyo gufasha umwana Sheja urwaye ikibyimba mu bwonko - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Benshi mu byamamare bahuriye mu gitaramo cyo gufasha umwana Sheja urwaye ikibyimba mu bwonko - Amafoto

Benshi mu byamamare bahuriye mu gitaramo cyo gufasha umwana Sheja urwaye ikibyimba mu bwonko - Amafoto

Mu ijoro ryaraye ritambutse mu rusengero rwa Bethesda Holly Church haraye habereye igitaramo kigamije gufasha Gasana Sheja umwana w’ umuhungu ufite imyaka 3 ariko akaba afite uburwayi bw’ ikibyimba mu bwonko.

 

Uyu mwana w’ imyaka itatu y’ amavuko amaze imyaka ibiri afite uburwayi bw’ ikibyimba bukomeye afite ku bwonko.

Guhera muri uku kwezi nibwo hatangiye ibikorwa by’ abagiraneza bari kumufasha kugirango azabone amafaranga yasabwe kugirango avurwe dore ko hakenewe agera ku bihumbi 20 by’ amadorali akaba asaga miliyoni 21 z'amafaranga y’ u Rwanda kugirango abagwe akire ubwo burwayi.

 

Nkuko ababyeyi buyu mwana bagiye babitangaza bavuze ko yavurijwe mu bitaro bitandukanye birananirana, ubu hakenewe ayo mafaranga kugirango avurwe akire. Taliki ya 27 Kanama 2017 nibwo hatangijwe igikorwa cya mbere cyo kumufasha ubwo bamwe mu byamamare bajyaga koza imodoka i Remera kuri AZ Washing bay bakabasha kuhakura asaga miliyoni ebyiri.

Mu ijoro ryo kuwa 22 Nzeri 2017 nabwo haraye habaye ho igitaramo cyo gufasha uyu mwana cyabereye mu Gakinjiro ka Gisozi mu rusengero rwa Bethesda Holly Church hahurira ibyamamare byinshi ndetse n’ abandi bagira neza bagiye bitanga bitewe n’ ubushobozi bwa buri umwe.

 

Mu nkunga zakusanyijwe muri iryo joro habonetse arenga miliyoni eshatu n’ ibihumbi magana arindwi (3 776 000) y’ amafaranga y’ u Rwanda. Ku batabashije kuhaboneka hashyizweho ubundi buryo bwo gufasha  uyu mwana.

Ubundi buryo bwo gufasha Sheja, ushobora gukoresha Mobile money  ukohereza inkunga yawe kuri numero ya Telefone 0788330333 ya Uwagaba Joseph cyangwa kuri konti 00046-00474371-45 ya Kayitesi Christine ari we mama wa Sheja, iyi konti ikaba iri muri Banki ya Kigali. Ushaka ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa, wahamagara izi nimero; 0783698035 Mama wa Sheja na 0782754323 Papa wa Sheja.

Sheja w' imyaka 3 niwe urwaye 

Akeneye inkunga yo kuvuzwa agakira

Uyu wambaye ikanzu y' ubururu niwe Nyina wa Sheja

Mike Karangwa yari yaje muri iki gitaramo

Nyina wa Sheja yasobanuye uburwayi bw' umwana we

Aline Gahongayire na Mike Karangwa

Uyu mukobwa yatanze ubuhamywa avuga ko ibiri kuba kuri Sheja nawe byamubayeho akavuzwa

Serge Iyamuremye nawe yarahari

Kibonke nawe yarahari

Anita Pendo nawe yari yitabiriye

Aline Gahongayire nawe yari yahaje

 

Abantu bari bitabiriye ari benshi

Theo Bosebabireba ari mu baririmbye

Amafoto: Muga Abrah

Tags

23/Sep/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content