Nyampinga w’ u Rwanda Iradukunda Elsa yageze I Burayi - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nyampinga w’ u Rwanda Iradukunda Elsa yageze I Burayi - Amafoto

Nyampinga w’ u Rwanda Iradukunda Elsa yageze I Burayi - Amafoto

Iradukunda Elsa Miss Rwanda wa 2017 ku munsi wo kucyumweru nibwo yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu gihugu cy’ Ubudage aho azamurika bimwe mu bikorwa bye nyuma akazahava yerekeza mu marushanwa ya Miss World azabera mu bushinwa.

 

Iradukunda wahagurutse mu Rwanda ku cyumweru yamaze kugera mu gihugu cy’ ubudage mu mujyi wa Frankfurt aho azahura na bamwe mu bayobozi bazamufasha ndetse harimo n’ uruganda rwa Sebamed rusanzwe rufasha Miss Rwanda.

Mu rugendo rwa Elsa I Burayi azajya mu bihugu nk’u Budage, u Bufaransa, u Buhorandi, Sweden, u Bubiligi, hose azagenda yamamaza ibikorerwa mu Rwanda nk’umushinga we.

 

Elsa nava muri urwo rugendo rwo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda azahita yerekeza mu Bushinwa aho irushanwa rya Miss World rizatangira taliki ya 9 Ukwakira. Ubwo aheruka kuganira n’ itangazamakuru uyu mukobwa yasabye Abanyarwanda kuzamushyigikira ndetse anahabwa ibendera ry’ igihugu azajyanayo yitwaje.

Muri Miss World 2017 Elsa azaba ahatanye n’abandi bakobwa 130 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi.

Elsa abaye umukobwa wa kabiri uhagarariye u Rwanda muri Miss World dore ko umwaka ushize hariyo Mutesi Jolly wabaye uwa 24.

Elsa ahaguruka i Kanombe ku kibuga cy' indege

Umuryango we wari wamuherekeje

Miss Jolly nawe ari mubamuhereje anamwifuriza amahirwe masa

Elsa mu ndege yerekeza i Burayi

Elsa mu Budage

 

26/Sep/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Diane
nkwifurije amahirwe ugende neza
Sponsored Content