Aragisha inama……… Uwo bendaga kurushinga yaramuhemukiye bikomeye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Aragisha inama……… Uwo bendaga kurushinga yaramuhemukiye bikomeye

Aragisha inama……… Uwo bendaga kurushinga yaramuhemukiye bikomeye

Nakundanye n'umukobwa kw'ishuri, twari mu mashuri y’ isumbuye mu mwaka wa 6 dusezerana kubana ariko nkaba mfite inshuti yanjye nayo yakundaga umukunzi wanjye.

 

Mbonye yuko inshuti yanjye yazamutwara, ishuri ndivamo ntangira gutegura ubukwe. Hasigaye icyumweru kugira ngo ubukwe bube ya nshuti yanjye ihereza abantu amafaranga baramfata bankingirana ahantu, ya nshuti yanjye irangije ibwira umukobwa ngo niyemere ko baryamana arandekura kandi amuhe n’ amafaranga angana n’ ibihumbi 50frw.


Umukobwa abonye ubukwe bwacu buzapfa kandi hasigaye iminsi mike ngo tubane aremera arabikora byose barandekura.

None ndibaza koko nshakane n'uwo mukobwa wakoze icyo gikorwa cyangwa mureke  nishakire undi mukobwa?

Njyewe namusabye ko twaryamana tutarabana arabyanga none yabikoranye n'inshuti yanjye, Sinzi niba ataranamuteye inda!!!

None nshuti zanjye nkomezanye n'uyu mukobwa cyangwa mukatire??

26/Sep/ 2017,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(20)
gloria
banza ushishoze maybe she did it for u kugirang bakurekure or it was a trick
Fabregas
Baribiziranyeho man iyo trick ntibaguhobagize
mico
umva nkubwire mushuti, uwo mukobwa yabyemeye aruko bakuboshye kuko yumvaga ibye byose yabitanga kugira ngo akubone kuko agukunda! njye rero nakubwirango mukomezanye.rnNB: Ibyo uzabikore aruko wabanje kuva kwa muganga urebe neza niba nta nda afite cg zandwara zibyuririzi zateye!! naho ubundi kuri ubu ntanisugi kibaho pe!
rukundo
uyo man mutoke ndak kuko yaratakaj icizer nindaya uzi gute ko yabikoze kubera urukundo cank kubera 50.000rw shishoza hanyum uteret undi!
Rocky
umva bro wiba umuswa kuba yaramuriye sibyo byatuma umureka gumana umwana ahubwo knd uwo nawe siwe wibuke ko mwigeze kuba inshuti ntuzabe nkawe byihanganire kbx!
Dark
Ark c nkawe uri muzima? Icya mbere: jya Kuri station ya polisi ikwegereye utange ikirego Ku ihohoterwa mwakorewe wowe numukunzi wawe,rnIcya kabiri: ubwo gutandukana numukunzi wawe urumva aricyo gihembo cyiza ukwiye kumuhemba?rnIcya gatatu: ibyo ndumva bitabaho mu Rwanda pe.
fuvkboyz
arko c umuntu arashimutwa arukubivunga kuri polisi ukamurega uwamushimuse ukanjya kuryamana nawe ese ubundi iyi story rero nimpimbano kandi nimukandukinishe
saf g
mn ms ari umukobwa ugukunda bya nyabyo yakwiyemeza mugapfa naho uwo wp mukatire?
Djaroud
muvandimwe njye inama nakugira ishakire undi kbsa uwo ntarugo yazashinga nta kwitangiravnjye mbona nawe yarabishakaga yemeye amafaranga ubwo c ibyo bintu biracyaba mu Rwanda ra byo gushimuta umuntu ahaaa ntibisobanutse neza gusa Bro simuzi nawe sinkuzi ariko nku muhungu mugenzi wanjye shaka undi kbsa
dr
komezanya nawe ahubwo uwo nimarayika yaragucunguye imboga zibona abana sha.
More Comments
Sponsored Content
Loading...