Habakurama Jean D' Amour undi mu nyamahirwe wahawe moto yatsindiye muri Airtel Tunga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Habakurama Jean D' Amour undi mu nyamahirwe wahawe moto yatsindiye muri Airtel Tunga

Habakurama Jean D' Amour undi mu nyamahirwe wahawe moto yatsindiye muri Airtel Tunga

Habakurama Jean D’ Amour utuye Kimironko nawe yashyikirijwe moto yatsindiye muri tombola ya Airtel Tunga, igikorwa cya Airtel mu buryo bwo gukomeza umubano n’ Abanyarwanda.

Nkuko byatangajwe mbere n’ ubuyobozi bwa Airtel iyi poromosiyo igamije guha abanyarwanda uburyo bwo gukomeza kwiteza imbere, atari ugutanga amafaranga mu ntoki gusa ahubwo ni uguha abantu uburyo bwo kuba babyaza umusaruro ibihembo by’isi poromosiyo ya Tunga.

Ku bantu batunze za Airtel nibo bafite amahirwe yo gutsinda muri iyi poromisiyo aho ushyiramo igiceri cy’amafaranga 100 muri telefone kugira ngo ubashe kuba umwe mu bashobora gutsindira moto cyangwa imodoka, ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155.

Mu cyumweru gishize nibwo umunyamahirwe wa mbere yahawe moto hari mu gitaramo cya Runtown Experience cyaterwaga inkunga na Airtel.

Kuri uyu munsi taliki ya 28 Nzeri 2017 nibwo hatanzwe indi moto ya kabiri muri uyu mwaka ihabwa Habakurama Jean D’ Amour uherereye mu murenge wa Kimironko.

Mu kiganiro Habakurama n’ ibyishimo byinshi yavuze ko yishimiye kuba ariwe watomboye moto ya kabiri kandi nta gishoro kinshi yashyizemo.

Yagize ati "Nishimiye kumva bampamagaye ko natsinze kandi nta gishoro kinshi nari nakoresheje! Byarantangaje".

Twabibutsa ko iyi poromosiyo igikomeje hatangwa ama Moto asigaye ndetse n’ imodoka izatangwa yo mu bwoko bwa Toyota.

Imodoka na moto bizajya bitomborwa muri Airtel Tunga

Yashyikirijwe moto ye

Ibyangombwa byose yabihawe

Yahawe n' urufunguzo rwa moto ye

 

Amafoto: Muga Abrah

Tags

28/Sep/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content