Miss Igisabo uri muri Philippines yahuye n’icyamamare ku isi muri sinema Steven Seagal | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Igisabo uri muri Philippines yahuye n’icyamamare ku isi muri sinema Steven Seagal

Miss Igisabo uri muri Philippines yahuye n’icyamamare ku isi muri sinema  Steven Seagal

Miss Uwase Hirwa Honorine ufite ikamba rya Miss Popularity rya 2017 wagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth riri kubera muri Philippines , we n’abakobwa barihataniye bagiranye ibiganiro n’umukinnyi w’ikirangirire ku isi muri Sinema , Steven Seagal.

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye cyane ku izina rya ‘Miss Igisabo’ yahagurutse I Kigali ku wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2017 , mbere yo kurira rutema ikirere yavuze ko ntagihunga afite ,yiyizeye ndetse ngo binamukundiye iri kamba yaryegukana.

Miss Igisabo ahataniye iri kamba n’abakobwa barenga 90 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi aba bamaze iminsi mu bikorwa bitandukanye birimo kuganira n’abakemurampaka barimo na Steven Seagal . Bakoze n’igikorwa cyo gushakisha impano buri wese yihariye, baraniyerekana mu mwambaro uzwi nka bikini.

Miss Igisabo n’abo bahatanye bahuriye mu musangiro n’icyamamare Steven Seagal ,wabereye mu busitani bw’inzu ya Carousel mu Mujyi wa Mandaluyong muri Philippines.

Mu ijambo rigufi iki cyamamare cyagejeje kuri aba bakobwa barimo na Miss Igisabo , yagize ati "Ndashimira buri wese waje muri iri joro kwifatanya na twe, kandi turashima cyane umusanzu wanyu mu mikoranire n’ubufatanye."

Steven Seagal asanzwe azwiho gutanga umusanzu mu gusigasira ibidukikije , asanzwe akorana byahafi n’abategura iri rushanwa rya Miss Earth , kuri iyi nshuro bamuhisemo nk’umwe mu bazatanga amanita kuri ba nyampinga bahataniye iri rushanwa uyu mwaka.

Steven Seagal w’imyaka 65 afite ubwenegihugu bwa Amerika , u Burusiya na Seribiya , n’umugabo w’ubatse ufite umugore n’abana umunani. Yamamaye ku isi kubera filime yakinnye zigakundwa zirimo ,Above the Law ,Hard to kill,Out for Justice n’izindi .

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Earth bamaze iminsi mu bikorwa bitandukanye

Miss Igisabo ubanza i bumoso aganira n'umwe mu bayobozi ba Miss Earth

Steven Seagal yanyuzwe no kuba yaratoranyijwe ngo azagenere izi nkumi amanota

Ramon Monzon, ukuriye ikigo cya Carousel gitegura Miss Earth ageza ijambo ku bakobwa bahataniye ikamba

Miss Igisabo yivuga imbere ya Steven Seagal

12/Oct/ 2017,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...