Aline Gahongayire yavuze kuri Jay C wagize ubwoba bwo kumusaba ko bakorana indirimbo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Aline Gahongayire yavuze kuri Jay C wagize ubwoba bwo kumusaba ko bakorana indirimbo

Aline Gahongayire yavuze kuri Jay C wagize ubwoba bwo kumusaba ko bakorana indirimbo

 

Mu minsi yashize umuhanzi Muhire Jean Claude uzwi ku izina rya Jay C  yatangaje ko indirimbo nshya aherutse gushyira hanze yise‘Amen’yahuriyemo na Serge Iyamuremye yari afite gahunda yo kuyikorana na Aline Gahongayire gusa akaza kumutinya akabura aho yahera abimusaba.

Iyi ndirimbo imaze iminsi micye igiye hanze yiganjemo ubutumwa bwo gusingiza Imana no kuyishimira,akaba ari nacyo cyatumye Jay C agira igitekerezo cyo kuba yayikorana na Aline Gahongayire gusa imbaraga zo kubimubwira zikaza kubura.

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko yabuze aho yahera ngo ageze icyifuzo cye kuri Gahongayire amusaba kumufasha mu ndirimbo kuko yabonaga ashobora kubimubwira akamwumvira ubusa cyangwa se ntamuhe igisubizo yifuzaga.

Nyuma yo kugira ubwoba, Jay C yahise ahitamo kwifashisha Serge Iyamuremye na we uri mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro yagiranye na  Eachamps , Aline Gahongayire yanenze Jay C avuga ko atari akwiye kugira ubwoba kuko niba yumva afite ubutumwa buzima agomba kwiyemeza kubutanga nta nkomyi akishyiramo akanyabugabo ko gukorana na buri muhanzi wese yifuza.

Ati” Nta muhanzi ugira complex agomba kwikuramo ubwoba,agomba kuba umuhanzi ushikamye udafite ubwoba kuko twese tugize ubwoba ntago twatera imbere, rero agomba kuza mu muziki akaba umuhanzi akiyemeza ko ibyo agiye gutanga ashaka ko bigera kure. Mu gihe rero atifitiye icyizere byamugora kugira umuhanzi bakorana.”

Uyu muhanzikazi yongeyeho ko umuhanzi uwo ari we wese washaka ko bakorana indirimbo ntakibazo yamufasha mu gihe ariko ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana kuko na we ari wo mujyo arimo kandi akaba atatandukira ngo ave mu murongo wo gukorera Imana mu buryo bwo kuririmba.

Ku wa 27 Ukwakira 2017, Gahongayire aritegura kumurika album ye ya 7 yise ‘New Woman’, mu mu gitaramo kizabera muri Ubumwe Grand Hotel . Iyi album ibumbatiye ubutumwa bujyanye n’ubuzima bukomeye uyu mugore yanyuzemo ndetse indirimbo ziriho zikaba zigiye zirimo ubuhamya bw’ibyamubayeho mu gihe cyahise bikamwihebesha [ariko kuri ubu ashima Imana ko yabaye urubaho ikandikaho itanga ubutumwa kubandi] bikanamutamika itangazamakuru ku buryo bukomeye cyane.

Aline Gahongayire ngo yakorana na buri muhanzi wese mu gihe amwitabaje mu ndirimbo y'Imana

Aline Gahongayire ari mu myiteguro ya nyuma yitegura kumurika Album ye nshya yise 'New Woman'

 

Theos Uwiduhaye

13/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content