Zari yahishuye uko abanye na Diamond nyuma yo kubyarana n’undi mugore | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Zari yahishuye uko abanye na Diamond nyuma yo kubyarana n’undi mugore

Zari yahishuye uko abanye na Diamond nyuma yo kubyarana n’undi mugore

Bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru ko umubano wa Diamond na Zari muri iki gihe utifashe neza , nubwo havugwa byinshi, Zari yeruye ko we na Diamond nta kibazo na kimwe bafitanye urukundo rwabo rukiryoshye nkuko byahoze.

Ukwezi kugiye gushyira , Diamond Platnmuz umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri Afurika yemeye umwana yabyaranye n’umunyamideli , Hamisa Mobeto yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye ‘Salome’.

Ibi byatangiye kuvugwa kera uyu muhanzi yotswa igitutu ku mbuga nkoranyambaga mu rugamba rwatangijwe na Hamisa Mobeto wavugaga ko Diamond yamuteye inda nyuma akamwigarika ntagire icyo amufasha. Byaje kwemerwa mu buryo budakuka nyuma y’aho uyu munyamideli ashyize hanze amafoto ye aryamanye na Diamond mu buriri bumwe.

Diamond akimara kwemera ko yabyaranye na Hamisa Mobeto yasabye imbabazi Zari bamaze kubyarana kabiri.

Ibi byakuruye akangononwa mu mubano w’aba bombi doreko nubwo batarasezerana babana mu nzu nk’umugore n’umugabo.

Byongeye gutizwa umurindi no kuba Zari ataragaragaye mu bitaramo bigera kuri bitatu Diamond yakorewe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 amaze abonye izuba.

Aganira na Radiyo yo muri Tanzania , Zari yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa ko umubano we na Diamond utufashe neza  yagize ati ‘ Icyo nakwizeza abakunzi bacu n’uko tubanye neza ,umubano wacu urashimishije’.

Umunyamakuru yahise amubaza niba atari uburyo bwo kuyobya uburari ngo abafana babo bagirenga bameranye neza kandi barebana ay’ingwe.

Mu kumusubiza uyu mugore w’abana batanu yavuze ko yoherereje Diamond ubutumwa bwihariye bwo kumwifuriza isabukuru nziza abinyujije kuri Whatsapp ati ‘namwifurije isabukuru nziza mbinyujije kuri Whatsapp , ubu twafashe umwanzuro wo gukura ubuzima bwacu bwite ku mbuga nkoranyambaga’.

Zari yongeyeho ko nubwo bafashe icyemezo cyo kuvana ubuzima bwabo bwite ku mbuga nkoranyambaga babikoze baziko ntakibazo bizateza gusa ngo nabyo bikurura ibihuha mu bafana no mu itangazamakuru ari naho n’ayo makuru ava.

Zari uhamya ko nta gatotsi kari mu rukundo rwe na Diamond Platnumz amurusha imyaka 8 yose biri no mu byatumye bakunda kugarukwaho cyane mu itangazamakuru cyane ko muri Afurika na henshi ku Isi abagabo bakuze ari bo bakunze gushaka abagore baruta, bitandukanye n'ibyo aba bo bakoze.

Nyuma yo kubyarana umwana wa kabiri na Diamond, Zari na Diamond bakomejwe kotswa igitutu na bamwe mu bakuru b’idini rya isilamu basengeramo babasaba ko bakora ubukwe bagasezerana imbere y’imana bakareka kugumya kubaho mu buzima bw’ubusambanyi.

Diamond na Zari barasabwa gukora ubukwe bakabana mu buryo bwemewe n'amategeko

Diamond na Zari bamaze kubyarana abana babiri

Tags

13/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content