King James mu munyenga w’urukundo n’umukobwa uba muri Amerika bitegura kurushinga‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

King James mu munyenga w’urukundo n’umukobwa uba muri Amerika bitegura kurushinga‘Amafoto’

King James mu munyenga w’urukundo n’umukobwa uba muri Amerika bitegura kurushinga‘Amafoto’

Ruhumuriza James uzwi cyane nka King James mu muziki amaze ukwezi kurenga muri leta zunze ubumwe za Amerika , kuri ubu uyu musore ari mu bihe byiza n’umukunzi we utuye muri iki gihugu bitegura kurushinga.

King James yuruye rutemikirere yamuvanye I Kigali imujyana muri Leta zunze ubumwe za Amerika tariki 10 Nzeri 2017 , urugendo rwe ntiyifuje ko ruvugwaho cyane ndetse mu magambo macye icyo gihe yatangaje ko agiye muri gahunda z’akazi zirimo gufata amashusho y’indirimbo ze ziri kuri album ye nshya n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuziki.

Amakuru yizewe agera kuri Eachamps aravuga ko nubwo yagiye muri gahunda z’akazi uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu yaboneyeho n’umwanya wo kugirana ibihe byiza n’umukobwa bakundana utuye muri Amerika.

Nubwo amafoto agaragagaza uyu mukobwa neza n’amazina ye bitarajya ahagaragara biravugwa ko aba bombi bari no gupanga ubukwe mu minsi ya vuba bakazabana nk’umugore n’umugabo ndetse hari n’ifoto ibagaragaza bahuje urugwiro.

Ifoto ya King James afatanye agatoki ku kandi n'umukunzi we utuye muri Amerika

Kuva muri 2009 ubwo izina King James ryamenyekanaga cyane mu Rwanda , uyu musore yaranzwe no kugira ubwiru ubuzima bwe bw’urukundo . Iyo itangazamakuru ryamubazaga ku mukobwa bakundana cyangwa uko ahagaze mu rukundo , uyu muhanzi yararucaga akarumira akirinda kugira icyo abivugaho.

Muri 2015 nibwo bwa mbere King James yemeje ko afite umukobwa bakundana urangije amashuri yisumbuye nabwo yanga kugira byinshi amuvugaho habe no kuvuga amazina ye.

Mu yindi mishinga yajyanye King James muri Amerika harimo gufata amashusho y’indirimbo ziri kuri album ye nshya yise ‘Meze Neza’  izagaragaraho iyitwa ‘uri mwiza yahimbiye uyu mukunzi we uba muri Amerika’ ,izanahishura byinshi ku mabanga ye y’urukundo.

Tags

13/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(4)
mfitumukiza emmy
muzahirwe
KYOMUHENDO BRIDGET
King James rata mukomereze aho muraberanye umva mwabanumwe buri mutwe ninyogosho yawo urukundo rujya aho ushaka aruwo uzabwira ngo aze akore ibyo utabashya gukora James unsuhurize lilian umubwireko mukunda ni Bridget kicukiro murakoze cyane
varens
ntagomuberanye pe yaraguhenze
Hi
Uri jrj rnArihe ???
Sponsored Content