Icyo Knowless yibukira kuri Se umubyara watabarutse akiri muto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Icyo Knowless yibukira kuri Se umubyara watabarutse akiri muto

Icyo Knowless yibukira kuri Se umubyara watabarutse akiri muto

Knowless ubusanzwe witwa Ingabire Jeanne d’Arc ni umwe mu bategarugori b’abanyabigwi mu muziki nyarwanda, ibikorwa bye bimaze kurenga imipaka ndetse ni umwe mu bamaze kumenyakana ku rwego mpuzamahanga. Uyu muhanzikazi aherutse gutangaza ikintu atazibagirwa se umubyara witwaga Butera yigeze kumukorera.

Knowless mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, amaze kuba umunyabigwi  mu Rwanda kubera kwibikaho ibikombe bitandukanye ndetse yagiye agira amahirwe yo guhatanira ibihembo mpuzamahanga  gusa nta na kimwe aragira amahirwe yo kwegukana.

Mubyo  yegukanye  mu Rwanda harimo ibya Salax Awards, yananditse amateka yo kuba ari we muhanzikazi wa mbere wegukanye  Primus Guma Guma Super Star irushanwa riri ku isonga muyahabwa abanyamuziki mu Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Magic Fm yatangaje uburyo umubyeyi we yigeze kurenga impinga agiye kugurira Knowless amagi y’inkware.

Ati”Kubera nari nkiri mutoya bimwe ntago mba nkibyibuka rimwe na rimwe njya ntekereza ko aba ari amateka yabayeho, sinibuka niba ari amagi y’iki , oooh ni amagi y’inkware, abantu bigeze kubwira mu ababyeyi banjye[Papa na Mama] ko ayo magi ari meza ku bana. Papa yarazindutse arenga umusozi ajya gushaka ayo magi kugira ngo ubuzima bwanjye bukomeze kuba bwiza kurushaho.”

Yongeye ati” Wenda ubu sinibuka uburyo amagi y’inkware amera gusa iyo mbitekereje mpita numva ko ababyeyi banjye hari ikintu bigomwaga kugira ngo mbeho neza, nari umwana umwe barankundaga cyane. Iyo mbyibutse mpita mvuga ko ari ubutwari kuba umubyeyi  wigomwaga buri kimwe kugira ngo ubuzima bw’umwana we bugende neza.”

Knowless yagaragaje ko kuba ari umuhanzi ukunzwe atari ikindi kintu ahubwo ari ubuntu bw’Imana, yongeye kwemeza ko Imana ifasha uwifashije ibi ngo nibyo bituma akorana umurava mu byo akora byose.

Nubwo yakuze , Knowless ntazibagirwa uburyo se yagiye kumushakira amagi y'inkware

Knowless yatangaje ko kuva kera yari afite inzozi zo kuzagira imiturirwa ndetse n’amamodoka , rimwe na rimwe yabivuga abantu bakagira ngo ni iby’abana nyamara yarabaga akomeje kandi afite intumbero yanatumye akurana umwuka wo kwigira no gukora cyane kugira ngo inzozi yahoranye akiri muto azazigereho mu buzima bwe.

Theos UWIDUHAYE

16/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
umutoni uwase aline
Knowless luv yaaa so much!!!!
Kelly Gisa
Turamwemera
Sponsored Content