Elcy wavuzweho gukundana na King James agiye kurongorwa n’undi musore | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Elcy wavuzweho gukundana na King James agiye kurongorwa n’undi musore

Elcy wavuzweho gukundana na King James agiye kurongorwa n’undi musore

Elcy Ishimwe wavuzweho gukundana na King James kuri ubu we n’umukunzi we Fahad bamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwabo.

Mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 4 Ukwakira 2017, nibwo hamenyekanye amakuru y’impamo y’uko uyu mukobwa[Elcy Ishimwe] wavuzweho gukundana na King James agiye kurushinga ndetse n’amatariki y’ubukwe  akaba yaramaze kumenyekana.

Integuza y’ubukwe bwa [ Fahad na Elcy] igaragaza ko ubukwe bwabo buteganyijwe kuzaba hagati ya tariki 10 na 17 Ukuboza 2017, bukazabera mu mujyi wa Kigali mu gace kataratangazwa.  Kuri iyo nteguza bakaba bavuga ko ibindi byinshi bijyanye n’ubu bukwe bizajya hanze mu minsi ya vuba.

Ku wa 14 Nzeri 2017 nibwo Ishimwe Elcy yambitswe impeta y’urudashira na Fahad, amuhamiriza ko agiye kumubera umugore mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose basigaje kuri iyi Si y’abazima.

Icyo gihe Elcy mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram mu minota mike agahita abusiba, yatangaje ko atewe ishema no kuba agiye kuba umugore wa Fahad.

Ati” I said Yes[bivuze ngo navuze ngo yego].”

Iyi foto yari iherekeje ubutumwa yashyize kuri Instagram agahita abusiba ubwo yambikwaga impeta y’urukundo

Ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, Elcy Ishimwe utarakunze kuvugisha itangazamakuru cyane ku by’urukundo rwavuzwe hagati ye  na King James, nibwa yagaragaje bwa mbere umusore bakundana witwa Fahad mu mafoto abiri yashyize kubuga rwe rwa instagram ndetse anavuga ko ari we mwami w’umutima we ibihe byose.

Ubukwe bwa Elcy na Fahad buzaba mu kuboza

Elcy Ishimwe  yari amaze  igihe kigera ku myaka ibiri bivugwa ko akundana n’umuhanzi King James dore ko  kuva muri 2015 hatangiye gucicikana inkuru ivuga ko uyu muhanzi yaba yari ari mu rukundo n’uyu mukobwa , kuva ubwo uyu mukobwa atangira kwamamara no gukwirakwira ahantu hose abantu bavuga ko ariwe mukunzi wa King James gusa bombi babyamaganira kure.

Izi nkuru z’urudaca zabujije amahwemo aba bombi ndetse King James aza kugaragara mu itangazamakuru avuga ko bibaye byiza uyu mukobwa bamufasha hasi kuko afite ubuzima bwe bwite agomba kubamo, byaje gucogora ubwo uyu mukobwa yamaraga amatsiko abamukurikira ku mbuga nkorambaga akagaragaza umusore wamutwaye roho.

Aha bari batembereye i Nyanza ku ngoro y'umwami

Fahad , umusore watwaye umutima wa Elcy

Elcy yavuzwe cyane mu bihuha bivuga ko yaba yarakundanyeho na King James

Theos UWIDUHAYE

16/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
ishimwe cindy liza
muraberanye cneee
Sponsored Content