Senderi aricinya icyara kubera ibyo Meddy yamuvuzeho | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Senderi aricinya icyara kubera ibyo Meddy yamuvuzeho

Senderi  aricinya icyara kubera ibyo Meddy yamuvuzeho

Umuririmbyi Senderi  ari mu byishimo bikomeye kubera amagambo Meddy yamuvuzeho afata nk’ubuhamya bwo kwereka haduyi ze ko ashoboye.

Eric Senderi ni umuhanzi ubirambyemo amaze imyaka myinshi mu muziki  aririmba indirimbo zivuga ku mateka y’u Rwanda , ubuzima busanzwe , gahunda za Leta , n’urukundo n’izindi.

Uyu muririmbyi  yashimagije Meddy abicishije kuri Instagram . Yavuze ko yanyuzwe n’amagambo Meddy yavugiye kuri City Radio , Meddy yavuze ko Senderi ari umwe mu bahanzi yubaha.

Mu magambo Senderi yanditse yagize ati ‘Mbanje kugusuhuza Meddy, nsuhuza n’abakunzi bawe bose. Nashimishijwe cyane n’ikiganiro watanze ku wa gatandatu kuri Radio City Radio ko ndi umwe mu bahanzi wubaha kandi ukunda ukaba n’inshuti yanjye yakera .’’

Senderi yakomeje agira ati ‘’mubyukuri wakoze , weretse Haduyi zanjye ko nshoboye kandi Hit ikorerwa idapfa kwizana bisaba gukora cyane, najye ndakubaha ,ndakwemera ibikorwa byawe bya muzika ntawabisebya cyangwa ngo abisenye ndebera ni wowe muhanzi wenyine hano mu Rwanda undusha abafana nkahita nkugwa mu ntege. Thx Meddy uri umugabo .

Senderi yavuze ibi mu gihe akunda guhora mu ntambara y’amagambo n’abandi bahanzi bakora injyana ya afro Beat muri abo harimo Mico The Best , Kitoko na Kamichi nubwo we iby’umuziki asa nk’uwabishyize ku ruhande.

Senderi na Meddy ngo ni inshuti kuva cyera

Tags

16/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
richard
love
Sponsored Content