Intimba yashenguye Rick Hilton wabenzwe n’umugore wa Safi yatumye ashyira hanze amafoto y’umwambure bwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Intimba yashenguye Rick Hilton wabenzwe n’umugore wa Safi yatumye ashyira hanze amafoto y’umwambure bwe

Intimba yashenguye Rick Hilton wabenzwe n’umugore wa Safi yatumye ashyira hanze amafoto y’umwambure bwe

Tariki ya 1 ukwakira 2017 , nibwo Niyonizera Judithe yarushinze na Niyibikora Safi umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz  , Barasezeranye  nkuko amategeko y’u Rwanda abiteganya , Safi atangwa n’inkwano mu muryango wa Judithe.

Niyonizera Judithe yamenyekanye mu itangazamakuru mbere y’ibyumweru bicye ngo ubukwe bwa na Safi bube , icyo gihe byavugwaga ko uyu mukobwa mbere yo kurushingana na Safi hari undi mugabo w’umunye-Canada bakundanaga nyuma bagatandukana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo umusaza  w’umunye-Canada witwa Rick Hilton yoherereje bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda inkuru ndende izingiyemo amabanga yihariye y’umubano we na Niyonizera Judithe n’uko yamubeshye urukundo agamije kumusahura ubutunzi.

Mu ibaruwa ndende Rick Hilton yandikiye Eachamps yagarutse ku buryo yakundanye na Judithe igihe kirekire aziko bakundana uruzira uburyarya nyamara umukobwa we yamushakagaho ubutunzi gusa nta na rimwe yigeze amukunda.

Rick Hilton na Niyonizera Judithe bavuganiye bwa mbere kuri murandasi

Rick Hilton yatandukanye n’umugore w’isezerano kuri noheli ya 2014 , uyu mugabo yashenguwe no gutandukana n’uyu wahoze ari umugore bimutera intimba ikomeye.

Uko iminsi yagiye ihita uyu mugabo yigiriye inama yo gushaka undi mukunzi aciye ku rubuga rukorera kuri murandasi rwa Ashley Madison (uru rubuga ruhuza abifuza abakunzi). Nubwo Atari yizeye ko yabonera umukunzi uhamye kuri uru rubuga niho yahuriye na Niyonezera Judithe.

‘’Judithe yaranyandikiye akoresheje E-mail ye. Byarantunguye nkimubona nibaza ukuntu umukobwa mwiza w’umunyafurika yakwifuza gukundana nange kandi mukubye kabiri mu myaka , yambwiye ko adakunda abagabo babirabura by’umwihariko abo bari mu kigero kimwe’’ - Rick Hilton.

Niyonizera yakoresheje iturufu yo kuryamana na Rick Hilton kugirango amwigarurire

Judithe yakomeje kwandikirana cyane na Rick Hilton bituma uyu musaza yifuza ko bahura bagasangira. Bahura bwa mbere bahuriye muri Restaurant , Judith yari yambaye neza cyane , twaraganiriye gusa nabonaga ameze nk’umuntu wicuruza , tugiye gutandukana namusabye ko twaryamana nawe ntiyazuyaza ahita abyemera , byanteye amakenga ukuntu wahura n’umukobwa bwa mbere agahita abyemera , gusa nari maze igihe ntatera akabariro sinazuyaza.

Turangije igikorwa namuhaye 200$ arayemera , twakomeje kwandikirana cyane tukajya turyamana nkamuha amafaranga , nyuma naje kumwiyumvamo , icyo gihe yambwiye na we yambwiye ko ankunda ananyita akazina ka Thomas ku irya Rick ryamugoraga uko niko urukundo rwacu rwatangiye.

Niyonizera yatuye Rick Hilton ibibazo by’umuryango kugirango abone uko amukuraho ifaranga

Mu mwaka wa mbere w’urukundo rwabo ngo Niyonizera yabaga muri Canada igihe kirekire.  Mu mwaka wa kabiri Rick Hilton yatangiye kumwishyurira inzu ,ubwishingizi bw’imodoka atangira no kumuha amafaranga ubutitsa kubera ibibazo by’umuryango yamuturaga , aha ni naho yatangiye kuza mu Rwanda inshuro nyinshi.

Niyonizera yarushinganye na Safi mu gihe na Rick Hilton bari baremeranyije kubana

Rick Hilton avuga ko Niyonizera babonanye bwa nyuma mu ijoro ryo ku wa 22 kanama 2017 , aha yahise aza I Kigali gutegura ubukwe bwe na Safi.

Mbere yo kugaruka I Kigali , Rick Hilton yari yaramaze kwereka Judithe inshuti ze , umuryango , n’abana be , yanakorewe ibirori bya Bridal Shower bikorerwa umukobwa ugiye kurushinga.

Rick Hilton yasoje avuga ko yatahuye ko Judithe Atari we mugabo wa mbere yabeshye urukundo agamije kumurya utwe kuko hari n’abandi babiri uyu mugabo yamenye yabikoze.

Rick Hilton avuga ko amafaranga yose yatakaje kuri Niyonizera Judithe angana 10.000$ n’imodoka yo mu bwoko bwa Rav 4 Judithe yahaye Safi.

Aya ni amwe mu mafoto ya Niyonizera Judithe ,Rick Hilton yashyize hanze ahamya umubano bagiranye

17/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(33)
king faradji
arkojye ndumva uyu mukobwa ntakosa afiternrnyahuye nabuntu butiza urugi wumusaza kweli iyo ashaka abobangana imyaka yabonaga uriyamwana yamusanga
king
umusaza wafeke sana
daniel
aha nuwa danger naband niba mwigireh nihatar
daniel
aha nuwa danger naband niba mwigireh nihatar
Libère Niyomwungere
Uwo Muzeye Ndamu Fana.Uko Niko Umunt Yoza Arahana Abakobwa Bibiryanyi!
Niragire petrony
Judith azaryozwe ibyo yariye uriya musaza
esthr
uyu musaza ni indispline plz ibise nibiki najye murukiko
Ade
Harahagazwe kbs ndabona yarahemukiye muzehe!
anicet charles
nahebe ibihe bagiranye birahagije inkweto yararonse nyeneyo
Clement
Safi ndabona arya neza ahubwo....lol
More Comments
Sponsored Content