Itsinda rya Goodlyfe rishobora kuba rigiye gutandukana burundu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Itsinda rya Goodlyfe rishobora kuba rigiye gutandukana burundu

Itsinda rya Goodlyfe rishobora kuba rigiye gutandukana burundu

Ni kenshi hagiye havugwa amakuru atandukanye yemeza ko itsinda ryo mu gihugu cy’Ubugande rya Good lyfe rigiye gutandukana gusa bikaza kurangira bitabayeho. Kuri ubu amakuru ahari ni uko iri tsinda rimaze imyaka 10 rikora umuzika rigiye gutandukana burundu.

Nk’uko Sqoop ibitangaza ngo iri tsinda ryaba rigiye gutandukana ku bw’impamvu za buri wese mu barigize[Radio na Weasel] bavuga ko bashaka ko umwe yigenga agatangira kugira ibikorwa bye bihariye bya muzika.

Iyi nkuru ije nyamara mu gihe iri tsinda riri mu minsi yo kwitegura igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka rimaze ribayeho, abakurikirana muzika yo mu gihugu cya Uganda bakemeza ko hari amakuru yavuye mu nshuti za hafi z’aba bombi yemeza ko bashaka gusezeranaho basusurutsa abantu bakunze muzika yabo yacengeye muri benshi mu batuye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Aya makuru yongera gushimangirwa n’uko aba basore bari kugaragara buri wese yikorera umuziki ku giti cye, aho Radio yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo n’iza Gospel naho Weasel akaba yaratangiye gukorana imishinga na mukuru we ‘Chameleone’ uri no mu batumye muzika ye imenyekana.

Aba basore ni bamwe mu bakoze amateka muri muzika yo muri Afurika muri rusange dore ko bagiye bibikaho ibihembo bitandukanye, ndetse bakitabira amarushanwa atandukanye arimo aya BET, MTV Base, Afrima  n’ayandi.

Mu gihugu cya Uganda iri tsinda rirubashywe cyane ndetse bamwe bemeza ko ari rimwe mu matsinda ayoboye muri muzika n’ubwo umubano waryo uhora ugerwa intorezo ariko bikaza kurangira bisa nk’aho ari imikino yo mu myidagaduro.

Biri kuvugwa ko iki gitaramo bagiteguye mu buryo bwo gusezera abakunzi babo, bazagikora mu kwezi gutaha k’ugushyingo bakaboneraho kubwiza ukuri abafana no kubiseguraho kuko babona gukomeza gukora nk’itsinda bitari kubakundira bakaba barahisemo ko buri wese yirwanaho.

Aba basore batangiye muzika bafatanya kubyinira Chameleone mu ndirimbo ze mu bitaramo bitandukanye, baza kwiyumvamo impano yo kuririmba bahitamo gufata iya mbere bahita biyomora kuri we ndetse umuziki urabahira bafatisha imbaga nyamwinshi.

Radio na Weasel bashobora  gutandukana burundu buri wese agakora ku giti cye

Radio (Moses Nakintije Ssekibogo) na Weasel (born Douglas Mayanja) bagize itsinda rya Goodlyfe, bakunze kuririmba bibanda ku ndirimbo zirimo ubutumwa bw’urukundo. Baririmba injyana ziganjemo RnB, Reggae, Ragga na Dancehall.

Theos Uwiduhaye

Tags

17/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content