Aline Gahongayire yashyize hanze indi ndirimbo iri kuri album ye nshya yitegura kumurika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Aline Gahongayire yashyize hanze indi ndirimbo iri kuri album ye nshya yitegura kumurika

Aline Gahongayire yashyize hanze indi ndirimbo iri kuri album ye nshya yitegura kumurika

Umuririmbyi Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Iyabivuze’ iri mu zigize album ye nshya yise ‘New Woman’.

Aline Gahongayire muri iyi ndirimbo yise ‘Iyabivuze’ agaruka ku isezerano ry’Imana , ngo nubwo ibyo yavuze byatinda irangira ibisohoje kuko si nk’umuntu.

Uyu muririmbyi ari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo azamurikiramo  album ye nshya yise ‘New Woman’ izaba ari iya 7 ashyize hanze. Iki gitaramo cyo kumurika iyi album kizabera mu Ubumwe Grand Hotel.

 Iyi album ibumbatiye ubutumwa bujyanye n’ubuzima bukomeye uyu mugore yanyuzemo , indirimbo ziyiriho  zigizwe n’ubuhamya bw’ibyamubayeho mu gihe cyahise bikamwihebesha ariko kuri ubu ashimira  Imana ko yabaye urubaho ikandikaho itanga ubutumwa kubandi .

Mu ndirimbo zimaze kujya hanze mu ziri kuri iyi album harimo ‘Iyabivuze’, ‘Warampishe’ na ‘Niyo yabikoze’. Inyinshi muri zo ziri gukorwa na Producer Ishimwe Clement wo muri Kina Music.

Umva hano 'Iyabivuze' indirimbo nshya ya Aline Gahongayire

18/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Mwamba wilson
Ninziza cyane nuwa yihimbye nigitego
Sponsored Content