Alpha Rwirangira agiye kuzenguruka Amerika akora ibitaramo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Alpha Rwirangira agiye kuzenguruka Amerika akora ibitaramo

Alpha Rwirangira agiye kuzenguruka Amerika akora ibitaramo

Alpha Rwirangira , umuririmbyi nyarwanda ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika agiye kuzenguraka nyinshi mu ntara zaho akora ibitaramo yise ‘Merci Concert’.

Ibi bitaramo bya ‘Merci Concert’ , Alpha Rwirangira yabyitiriye indirimbo aheruka gushyira hanze mu buryo bw’amashusho n’amajwi yise ‘Merci’ . Ku ikubitiro ibimaze kwemezwa nibyo azakorera mu ntara enye izindi akazazitangaza nyuma.

Alpha azatangirira ibi bitaramo mu mujyi wa Minnesota tariki ya 10 ugushyingo 2017 , azakurikizaho icyo azakorera muri Atlanta tariki ya 17 ugushyingo 2017 , ku ya 23 ugushyingo azataramira abatuye Houston Texas akomereze Arizona tariki ya 2 ukuboza. Nyuma y’ibi bitaramo bine azakurikizaho icyo azakorera I Dallas gusa itariki kizabera ntiramenyekana.

Alpha Rwirangira numwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba. Abikesha kuba yaregukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ryatumye izina rye ritumbagira ahita amenyekana bitamugoye.

Nyuma yo gutwara Tusker , Alpha Rwirangira yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye mu karere muri zo harimo iyitwa ‘Songa Mbele’ yakoranye n’umunya-Tanzania A.Y n’iyitwa ‘Come To Me’ yakoranye na Bebe Cool.

Alpha Rwirangira w’imyaka 31 y’amavuko yavuye mu Rwanda mu 2012 ajyiye kwiga Kaminuza muri Amerika ari naho atuye ubu , mu minsi ishize uyu muhanzi nibwo yabonye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville.

Uyu muhanzi aherutse no gushimira bikomeye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamuhaye buruse yo kwiga kaminuza muri Amerika.

Ingengabihe y'ibitaramo Alpha Rwirangira azakorera muri Amerika

 

18/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content