Umukunzi wa Nizzo utuye mu Busuwisi yaje kumusura I Kigali ngo bavugurure urukundo rwabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umukunzi wa Nizzo utuye mu Busuwisi yaje kumusura I Kigali ngo bavugurure urukundo rwabo

Umukunzi wa Nizzo utuye mu Busuwisi yaje kumusura I Kigali ngo bavugurure urukundo rwabo

Nisingizwe Solange ,umukobwa ukundana na Nizzo uririmba muri Urban Boyz yavuye mu Busuwisi aza kumusura I Kigali ngo bavugurure urukundo rwabo rwari rwajemo agatotsi mu minsi yashize.

Nizzo n’iyi nkumi yitwa Solange ituye mu Busuwisi bamaze igihe bakundana mu ibanga rikomeye , urukundo rwabo barushyize kure y’itangazamakuru ndetse ntibajya banarugaragaza ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Hashize igihe gito bimenyekanye mu itangazamakuru ko Nizzo na Solange bari mu rukundo. Hashize icyumweru iby’urukundo rwabo bimenyekanye rwahise ruzamo kidobya yakuruwe n’amafoto yagiye hanze y’umusore ari mu bihe byiza n’umucuruzi witwa Bijou Dabijou ufite ibikorwa by’ubucuruzi muri Congo na  Uganda .

Uyu Bijou Dabijou yatumiye Nizzo mu birori by’isabukuru ye aba ari nawe bakatana umutsima , nyuma y’ibi birori Bijou yashyize amafoto ye na Nizzo kuri Snapchat yongeraho imitima bizamura umwaka mubi hagati ya Nizzo na Solange wamushinjaga kumuca inyuma akagirana ibihe byiza n’uyu mucuruzikazi.

Nyuma y’ibi Nizzo yeruriye itangazamakuru ko byateje agatotsi mu rukundo rwe na Nisingizwe Solange yita umugore we gusa ngo yamusabye imbabazi amubwira ko Bijou yamutumiye mu birori bye gusa na we akabyitabira nta kindi cyari kibyihishe inyuma.

Amakuru yizewe agera kuri Eachamps n’uko Nisingizwe Solange yageze I Kigali ku cyumweru tariki ya 15 ukwakira 2017 aje gusura Nizzo . Nubwo ntawahamya neza icyamuzanye ntakabuza ko mu by’ingenzi yajemo harimo no kuvugurura urukundo rwe na Nizzo rwari rwajemo agatotsi biturutse kuri Bijou Dabijou.

Nizzo yakundanye na Nisingizwe Solange nyuma yo gutandukana n’umukobwa witwa Umulisa Yvette wiga mu Bushinwa yahoraga avuga ko ari we bazarushingana gusa birangira umubano wabo urangiye burundu.

Nisingizwe Solange ukundana na Nizzo yaje kumusura i Kigali

Uyu mukobwa witwa  Bijou Dabijou  ni we wari wazamuye amahari hagati ya Nizzo na Solange

Solange , Nizzo yita umugore we

Tags

18/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
NKUNZURWANDA Charles
Nizo irinde uwo mucuruzi ni Umukecuru kd akora umwuga utemerwa mu muco nyarwanda.rnMwana wacu irinde, utagwa muruzi urwita ikiziba.
Iradukunda Protogene Tboss
ARACYEYE KABISA NIZZO AHUBWO KOMEREZA AHO
Sponsored Content