Hatahuwe umukobwa uherutse guhagararira u Rwanda wemeye kwambara bikini ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Hatahuwe umukobwa uherutse guhagararira u Rwanda wemeye kwambara bikini ‘Amafoto’

Hatahuwe umukobwa uherutse guhagararira u Rwanda wemeye kwambara bikini ‘Amafoto’

Umukobwa witwa Uwase Clementine[Tina] aherutse guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2017 yamabara umwenda uzwi nka Bikini.

Muri iri rushanwa riherutse kubera I Beirut muri Lebanon uyu munyarwandakazi yabashije gukora ibitamenyerewe.

Muri iri rushanwa abakobwa babiri ,Umunya-Marokekazi n’Umuhindekazi banganyije amanita akanama nkemurampaka kemeza ko bose bambikwa ikamba, mu bakobwa umunani bageze mu cyiciro cya nyuma harimo babiri bo mu Burusiya, Umunya-Moldoval, Umunya-Lithuania, Umunya-Armenia ndetse n’uwo muri Ukraine.

Uwase yaje mu bakobwa 40  bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, abakobwa umunani nibo bavuyemo abegukanye ibihembo.

Iri rushanwa  riba buri mwaka rijyanye n’ubukerarugendo aho abahatana babazwa ibibazo  byinshi mu bumenyi bw’Isi , harebwa abamurika imideli bigaragaje neza mu ntambuko zitandukanye kurusha abandi ndetse bakaba bazi n’ibijyanye n’ubukerarugendo.

Uwase Clementine [Tina] w’imyaka 21 yitabiriye ibikorwa bitandukanye by’imideli birimo Red Carpet Fashion Awards, Kigali Fashion Week 2017 na Top Model Africa yabereye muri Zimbabwe aha yanahise agira n’amahirwe yo kubonana n’abategura Miss World Next Top Model  bamuha ubutumire bwo kuzajya muri iri rushanwa uyu mwaka.

Uyu mukobwa amaze imyaka igera kuri 4 mu bijyanye no kwerekana imideli, iri rushanwa aherutse kwitabira ryabaga ku nshuro ya 18. Rihuriza hamwe abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bakerekana imideli.

Tags

19/Oct/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
edyssa
aracyeye pe!!!!!!!
Nina
Colombe mumureke kuko uriya mukobwa aba azi icyamujyanye. Icyo aba ashaka nuguhesha ishema u Rwanda atahana ikamba. Kuba yaraje muri 25 nabyo ntako atagize. Kuko nabandi baba bahari baba bagiye intego ari ugutsinda. Irushanwa niko rimeze. Ureke igisabo uba wagiye kwitemberera kuko nta mafranga ye aba yashoyemo. Kuko abaye yiyishyurira ntaho yakwirirwa ajya. Ntawashora amafranga uzi neza ko azatsindwa.
emmy
gisabo nuw4 mn bacumugani ngo nibushyizemo mariramo cg urek ababashije babikore
bo
wowe uvuga colombe wibuke ko yabashije kujya muli round yanyuma yabakobwa 25 kd irushanwa risozwa u Rwanda rwatahanye umwanya wa 17 mu bihugu 80 rnnaho gisabo nuwanyuma ntawo baduha ni ----
fifi
Nonese ko yambaye bikini yarangiza ntatsinde?Igisabo rwose mukireke gikomere ku muco.Colombe se we yatahanye irihe kamba?
bo 7 months ago
niba aruburokore haliya yerekanye sibyo nuburyarya niba ari umurokore koko nisutiye ntibimukwiriye mujye mujya mu by Imana mubirimo apana igice kd ntimukitwaze Bible n umuco mushaka echapatoire
Kip 7 months ago
Ndagushikiye rwose.Uramukobwa yarakoze.Yahagaze nka Vashiti wo muri Bible.Gisabo ngushimiye ko wihesheje agaciro
bo 7 months ago
unyihanganire ako reka mvuge ko ufite ubujiji nimyumvire iri hasi kwambara bikini siko kwambara ikamba have Hari nizindi etape azanyuramornbikini iba ifite 20% rero bimufasha kuzamura amanota ye.none ko twese dukora ikizamini cyakazi hagatsinda umwe nuko haricy abayaturushije twese kwambara bikini ntacyo bitwaye prnnuko bamwe imyumvire ikiri hasi
Sponsored Content