Miss Shimwa Guelda yifatanyije n’abanyeshuri ba G.S Camp Kigali mu gitaramo cy’umuco Nyarwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Shimwa Guelda yifatanyije n’abanyeshuri ba G.S Camp Kigali mu gitaramo cy’umuco Nyarwanda

Miss Shimwa Guelda yifatanyije n’abanyeshuri ba G.S Camp Kigali mu gitaramo cy’umuco Nyarwanda

Shimwa Guelda , Igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda wa 2017 akaba na Miss Heritage 2017 yifatanyije n’abanyeshuri biga mu kigo cya G.S Camp Kigali mu gitaramo cy’umuco Nyarwanda.

Iki gitaramo cyateguwe bigizwemo uruhare n’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu  w’ishami ry’indimi n’ubuvanganzo rya G.S Camp Kigali , cyabereye muri sale y’iki kigo kuri uyu wa gatanu , Tariki ya 20 ukwakira 2017.

Ku isaha ya saa munani z’amanywa nibwo iki gitaramo cyatangiye , abanyeshuri bakinnye ikinamico (Intego idatatira umuco), Imbyino za Kinyarwanda (Imishayayo,ikinimba n’igishakamba), ibyivugo , banamurika imideli ya Kinyarwanda.

Miss Shimwa Guelda wari umwe mu bashyitsi bakuru yifatanyije n’aba banyeshuri muri iki gitaramo , bageze ku mbyino z’igishakamba na we yahagurutse mu byicaro bye akinya akadiho arizihirwa biratinda.

Aganira na Eachamps , Miss Guelda yavuze ko muri gahunda yiyemeje harimo gukundisha urubyiruko umuco no kuwusigasira , yanyuzwe n’urwego aba bana bariho mu kumenya umuco wabo. Guelda ngo agiye kwegera inteko y’ururimi n’umuco nyarwanda (RALC) kuburyo izamufasha gukomeza gukundisha , kwigisha, no gusigasira umuco abihereye mu bakiri bato.

Niyonsenga jean de dieu , umuyobozi  wa G.S Camp Kigali yabwiye Eachamps ko bateguye iki gitaramo bagamije gusigasira ibikorwa by’umuco n’umurage w’abasekuruza.

Yongeyeho ko  muri iki Kigo bigisha ibijyanye n’umuco mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo , iki gitaramo ngo ni nk’isuzuma kuri bo ryo kureba niba ibyo bigisha abana babizirikana , yasabye ibindi bigo kunga mu ryabo bagategura ibikorwa nk’ibi kugirango umuco ubashe kugumya gusigasirwa.

Abanyeshuri bakinnye ikinamico irimo inyigisho yo kusigasira umuco

Babyinnye imbyino za kinyarwanda

Byagaragaraga ku maso ko Miss Guelda yanyuzwe n'igitaramo

Kwihangana byanze na we ahaguruka mu byicaro abyina igishakamba

21/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content