Amakosa abakobwa batarashaka abagabo baba bahuriyeho | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Amakosa abakobwa batarashaka abagabo baba bahuriyeho

Amakosa abakobwa batarashaka abagabo baba bahuriyeho

Abenshi bavuga ko gukora amakosa ari kimwe mu bituma umuntu agira icyo amenya cyisumbuye ndetse agakomeza kwiga byinshi byamuteza imbere mu gihe kir’imbere, gusa burya iyo amakosa nanone abaye menshi biba ikibazo gikomeye.

Abakobwa burya hari amakosa bahuriyeho gusa usanga bataba babizi buri umwe akagira ngo ni uko yitereye nyamara ugasanga 90% byabo niko baba bameze muri kamere yabo.

Muri ayo makossa harimo:

1. Bumva ko bashobora guhindura imico y’umusore uwari wese

Umukobwa utarashaka umugabo aba yumva uwariwe wese azahura nawe azabasha kwihanganira imico ye ndetse bakumva ko bazabahindura abakunzi bazaba badafite imyitwarire myiza nyamara siko biri kuko hari abantu utabasha guhindura niyo wateka ibuye rigashya.

2. Bibeshya ko amafaranga agura urukundo

Abakobwa benshi baba bumva kugira umusore mukundana ufite amafaranga arirwo rukundo nyamara baba bibeshya cyane kuko abasore bafite amafaranga baba birukirwa n’abakobwa benshi bayabifuzaho, rero abakobwa bagomba kumenya ko gukundana by’ukuri byiza atari ukugendera ku ma modoka kanaka afite cyangwa amazu n’amafaranga ahubwo icya mbere bakamenya ko ari ugufatanya no gukundana bya nyabyo kurusha kumva ko umusore ufite amafaranga ari we muzashobokana.

3. Baba batekereza ko kwishima kwa nyako ari ukuba wubatse urugo[kugira umugabo]

Abakobwa batarashaka baba bumva ko ibyishimo byose biva ku kuba umuntu afite umugabo, nyamara siko bimeze kuko abubatse ingo bose siko bari mu munezero kuko hari n’abifuza kongera gusubira mu bihe bya kera, aho bari bafite amahirwe yo guhitamo uwo bakundana.

4. Bamwe bahora bifuza byinshi ku musore bakundana

Abakobwa bamwe baba bumva bifuza ibya mirenge ku basore bakundana ndetse bigatuma urukundo rwabo rudatera kabiri. Iki nacyo kiri mu bintu abakobwa bamwe bagenda bahuriraho n’abandi.

5. Bahoza igitutu ku basore bakundana

Iyo umukobwa akundanye n’umusore igihe kinini atangira kugenda amushyiraho igitutu ngo bakore ubukwe kuko aba yumva ko iby’urukundo rwabo bisa nk’ibyarambiranye.

6. Baba bumva ko imyaka ariyo igaragaza ko umuntu agomba gukora ubukwe

Muri kamere y’abakobwa habamo akantu ko kumva ko hari imyaka ntarengwa bagomba kugeza bakubaka ingo ndetse bakumva ko iyo umuntu yayirengeje aba yatangiye gukecura, Abakobwa kandi  bumva ko nta hantu baba bahuriye n’abasore bangana mu myaka.

21/Oct/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
shaffy
Ibyonibyo
Hhhhhhh
Ibyo byo gutitiriza ubukwe wagirango nuwabibaroze 😂😂 rnNaho cash zo muzireke niko bameze ntibajya aho cash zitamenek namwe muri bo mwabyumva tho
Sponsored Content