Miss Igisabo n’abo bahatanye berekanye ubwiza bw’amasura yabo nta birungo bikabije bisize ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Igisabo n’abo bahatanye berekanye ubwiza bw’amasura yabo nta birungo bikabije bisize ‘Amafoto’

Miss Igisabo n’abo bahatanye berekanye ubwiza bw’amasura yabo nta birungo bikabije bisize ‘Amafoto’

Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo n’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Earth 2017 berekanye ubwiza bw’amasura yabo nta birungo (Make-up) bikabije bisize.

Muri iki kiciro cya ‘Pre-Judging Beauty of Face and Poise’ , Miss Igisabo n’abo bahataniye ikamba biyerekanye imbere y’abagize akanama nkemurampaka nta birungo bikabije bisize kugirango babashe kubagenera amanota hagendewe ku mwimerere wa buri wese.

Iki kiciro ni kimwe mu bitangirwamo amanota azateranywa kuyo aba bakobwa bagize mu bindi byiciro uzahiga abandi yambikwe ikamba rya Miss Earth 2017.

Amahirwe ya Uwase Hirwa Honorine ‘Igisabo’ arabarirwa ku mashyi kuko mu byiciro byose bamaze kurushanwamo nko mu mwambaro wa bikini, kwiyerekana mu mwambaro ugaragaza imiterere no kwiyerekana mu ikanzu ndende byose ntiyitwaye neza.

Iri rushanwa rya Miss Earth , Miss Igisabo arimo ritegurwa buri mwaka riba rifite insanganyamatsiko zitandukanye zihuriye ku kubungabunga ibidukikije , iy’uyu mwaka ni uguhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Nyampinga uzegukana iri rushanwa uyu mwaka azatangazwa mu birori bizaba tariki ya 4 ugushyingo 2017.

Miss Igisabo wa kabiri i buryo n'abo bahatanye biyerekanye mu kiciro cyo kureba ubwiza bw'isura

Miss Igisabo yiyerekana

Nyampinga w'Ububiligi

26/Oct/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
lucky p
mbega ubwiza bwa gisabo nihafi ya ntabwo ngeho byancanze pe uziko wagirango si we
luck
aha ni make up zibagize pe
bo
yewe igisabo ndabona akuyeho ibirungo yibera agasore
cris
burya ahubwo abazungu nibeza batirunze,urabona uwa belgique ukuntu arimwiza.naho igisabo we nubutembere yibereyemo mbegisuraye amaguruyo wagira ngo akina football!
Nanga abasebanya 7 months ago
Mupfa iki n'uyu mukobwa? Ko utoheeeje yo nyoko se ?
Sponsored Content