Nizzo yahishuye ibitari bizwi ku bibazo bye na Safi, anavuga ko barambiwe imyitwarire ye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nizzo yahishuye ibitari bizwi ku bibazo bye na Safi, anavuga ko barambiwe imyitwarire ye

Nizzo yahishuye ibitari bizwi ku bibazo bye na Safi, anavuga ko barambiwe imyitwarire ye

Nyuma y'igihe gito muri Urban Boys humvikana umwuka mubi,ushingiye ku makimbirane ari hagati ya Nizzo na Safi Niyibikora, Nizzo yatangaje ko bamaze igihe kinini badacana uwaka anamusaba ko yakwerura bagatandukana kuko barambiwe imyitwarire ye.

Umwuka mubi muri Urban Boyz watangiye kwigaragaza   mu minsi yashize ubwo Nizzo yahishuraga ko atigeze atumirwa mu bukwe bwa mugenzi we Safi bwabaye kuwa 01 Ukwakira 2017.

Nizzo mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram asobanura impamvu atagaragaye mu bukwe bwa mugenzi we,yavuze ko atari yatumiwe.

Yagize ati "Ndabasuhuje mwese, hari inkuru imwe nshaka kuvugaho imaze iminsi isakuza hanze aha. Iby’ubukwe bwa Safi ntabwo njyewe natumiwe, wapi! Kandi kuba ntaratumiwe ni uburenganzira bwabo.”

Nizzo yakomoje no kubyavugwaga ko yaba yaraterese umugore wa Safi avuga ko Judith Niyonizera (umugore wa Safi) atari umukobwa yakunda.

Icyo gihe Safi yumvikanye mu itangazamakuru nyuma y’ubukwe bwe avuga ko we atari gutumira Nizzo kuko nta muntu utumira umuvandimwe we ahubwo yisanga agafatanya n’abandi gutegura no gushyira ku murongo iby’ubukwe bwa mugenzi we.

Yagize at "abavandimwe ntago ubaha ubutumire na Humble Jizzo na Riderman n’ubwo banyambariye ntabwo nabahaye , abantu baje mu bukwe bwanjye bose si uko nabahaye ubutumire hari abantu ubuha n’abo utabuha... , Nizzo ni umwe mubo mu muryango ubwo se nari kumutumira nte?"

Benshi bakimara kumva uruhande rwa Safi bahise bafata Nizzo nk’umuntu wiheje ndetse bavuga ko uyu musore yashatse kwiyomora, abandi babihuje no kuba Nizzo asobanura impamvu atatibariye ubukwe bwa mugenzi we yaravuze ko atatumiwe akaboneraho kuvuga ko umugore wa Safi adashobora kumubera umukunzi.

N’ubwo bose bisobanuye hari ukuri batashyize hanze. Nizzo yabwiye KT Radio ko amakimbirane hagati ye na Safi atari aya vuba aha kuko bamaze igihe kigera ku myaka ibiri batavugana kuri telefoni (haba mu buryo bwo guhamagarana cyangwa se kwandikirana ubutumwa bugufi).

Yagize ati “ntago napfa kwibuka igihe maze ntavugana na Safi kuri telefoni gusa ndatekereza ari nk’imyaka ibiri, buriya icya mbere ni akazi, mushobora gukora akazi mutari inshuti byose birashoboka.”

Yongeyeho ko Safi asigaye afata imyanzuro imwe n’imwe batabizi, ndetse ko hari imishinga myinshi y’indirimbo yakoze wenyine ishobora no kuba ingana na Alubumu. Yamusabye abaye umuntu w’umugabo yakwerura akava muri Urban Boys cyangwa se bagakorana neza.

Yagize ati “Safi abaye umugabo akabyerura akava mu itsinda rya Urban Boys byaba byiza, kuko birarambiranye bimaze igihe kinini yikorana ndetse turabimenyereye. Ni uburenganzira bwe kuba yahitamo gukora ku giti cye kuko nta gahora gahanze gusa azibuke ko bigoranye kuba yakubaka izina nk’iryo twari tumaze kugeraho kuko ni ukongera gutangira. Ariko na none biroroshye kuba yakubaka izina kuko byose ni amahirwe.”

 Yongeyeho itsinda rya Urban Boys ntaho rirajya gusa ngo ibibazo birimo bikwiye kurangira biciye mu nzira z’ibiganiro hagati yabo aho kwiha rubanda.

Ku bijyanye no kuba Safi ataratumiye Nizzo kubera ko amufata nk’umuvandimwe we, Nizzo yabihakanye avuga ko yabibonye nk’abandi bose ndetse akaba yaratunguwe no kumva ko mugenzi we agiye gukora ubukwe.

Yagize ati "Njyewe rero buriya umuntu wese  agira uburyo asobanura ibintu bye, ariko buriya iyaba ari umuvandimwe ntago nari kubimenya nk’uko abandi babimenye, yashoboraga kumbwira ati   natangiye gahunda ngiye gushinga urugo twakora iki ? ubwo icyo  gihe twese twari kuba tubirimo, ariko se nta kintu na kimwe uzi wowe wahera he?"

Mu kiganiro Safi aheruka kugirana na Eachamps yatangaje ko we na Nizzo umubano wabo umeze neza, abajijwe ku bijyanye no kuba atajya agaragaza uyu musore ku rubuga rwe rwa Instagram mu gihe basohoye indirimbo avuga ko umubano utagaragarira ku mbuga nkoranyambaga.

Muyoboke Alex wigeze kuba umujyanama wa Urban Boys, aherutse gutangaza ko Safi na Nizzo yakunze kugirana amakimbirane ya hato na hato, ku buryo bajyaga barwana.

Safi amaze iminsi igera kuri ibiri mu gihugu cya Uganda aho yagiye gufata  amashusho y’indirimbo yahuriyemo na Meddy, iyi ndirimbo ishobora kuzaba yitwa “Nukuri” bitewe n’ifoto aheruka gushyira kuri Instagram agahita ayisiba yayiherekesheje iri jambo.

Safi na Meddy bari gufata amashusho y'indirimbo muri Uganda

Uwiduhaye Theos

29/Oct/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(17)
ms p wadidi
nizzo umva bro mubimurekere wenyine nubundi numuhanga kugitike arabasha kbx niwe warubagize
Frederick uwimana
OK so ibibozo bibaho pe kand ntuwudakosa pe kubona mutanye nkatwe abafanarnnagotwabikunda pe rnnimurebe ukunturnmwicarahasi wese murandurernigitera amakimbiranernhagatiyanyurnrnkuko nagoguswana aribyo bizabafasha rndoremwese murabantu babagabo rnmunjyernMushyira mugaciro saw murakoze yari umufana wanyu fedy
Jean Paul
Umva kubwanjye ndumva ibintu bapfa bidafatika nibafate umwanya baganire icyo bapfa bagifatiri umwanzuro ukwiye kandi uze ataruwo gutandundakana ube uwo gukora cyane. Nimba utangiranye n'umuntu mugomba kurangizanya neza, Urugero nk'Impara urebe imyaka bamaze bamwe barasinziriye abandi basigara bakora kandi nago turumva bashwanye bareke ibyo barimo rwose bafate imyanzuro ikwiye.
fayidafidele.Tuyimahoko
ndakibazokirimoniberagakapala.Baramebona
Bosco
Batekerejenkabana Kuko Barikwicara Bakabyigaho Bagashyira Ahagaraga Ikibatanyije Kuko Abobasore Nabemeragape! Kdi Ikindi Mbona Nuko Amakimbirane Bafitanye Bakwegera Mukuruwabo Akabunga Maze Bagakomeza Umubano Wabo Kuko Iritsinda Urban Boys Twabakundaga Nkabatyipe Turi Uganda Sero Itsinda Nibarikomeze Be Kurisenya Kdi Umunyarwanda Niwe Yaciye Umungani Ngo Nazibana Zindakomanya Amahembe Gusa Baribafite Umuziki Nkuwaba Nayi Nigeria.
Kanamugire
Icyifuzo Cyange Nuko Basubirana Bagakora Umuziki. Nibyanga Bazareke Ushaka Kugenda Agende, Abazasigara Bazusa Ikivi
Ingabire Fanny
hhhhhhhhhhh ni hatari tu gusa biranababaje kubona abantu b'abagabo kdi bakorana bashwana
josy
guys murabantu bakuru pe kd bihagije gusa wowe nizo ntampamv yo kuvug ukur kwawe mwitangaz makur gusa ikigaragar mwemb mwishimiy guhangana after 2years kd mukor birababaje iyo nawe uza kub urinshiti nziza wakamwegerey plz mutazasenyuk kumafut kd murabagab kd ntanimpamv yo gusebyany nkuk tutar tuzik iyo myak 2ishir emer kd uvumiriy
47
Umusaza numusaza nizzo naceceke
Kp lyan
Kbs ukuri nuko Urban Boys Ari swagger boys kbs Turabemera nge kumutima wange salut #kaboss kbs naho rero uwo mutipe nabone aho mugeze mungana ngo yumveko azagerayo wenyine wap kbs byanamugora nashyire hasi agapira agaruke mur crew mukore peeeee Safi we Uzirebe mur Sindindyarya wirebe no mur Miss u uhite wibuke ibyo bihe
More Comments
Sponsored Content