Ibinyoma bikomeye Young Grace yabeshye Abanyarwanda mu myaka ishize | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibinyoma bikomeye Young Grace yabeshye Abanyarwanda mu myaka ishize

Ibinyoma bikomeye Young Grace yabeshye Abanyarwanda mu myaka ishize

Young Grace uri mu bahanzikazi bakunzwe mu njyana ya  Hip Hop mu Rwanda, hari bimwe mu bitendo yagiye akora bigakwira mu itangazamakuru bitazibagirana mu mitwe ya benshi.

Abayizera Marie Grace[Young Grace] amaze kuba icyogere mu  bakobwa mbarwa baririmba injyana ya Hip Hop idapfa kwisukirwa na buri wese mu Rwanda.

Izina rye  ryatangiye kumvikana mu matwi ya benshi  batuye u Rwanda muri 2011, ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo yitwa Hip Hop Game.

Uyu mukobwa wari uje mu  kibuga cyari kiganjemo abasore , yaraje akora ibitamenyerewe ndetse yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki, atangira kwigarurira imitima y’abatari bake mu bakunzi b’umuziki ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Nk’impano yari ishibutse mu zindi zikomoka mu karere ka Rubavu ni umwe mu bahanzi bakomeje kwerekana indi sura muri muzika yo mu  Rwanda ndetse atangira kwitabira amarushanwa atandukanye arimo n’irikomeye kurusha ayandi  rya Primus Guma Guma Super Star.

Uyu mutegarugori udashidikanywaho kugira ubuhanga mu muririmbire ye, n’ubwo ari umunyempano afite n’utu tuntu twagiye dutuma agarukwaho cyane mu itangazamakuru ndetse bimwe bigatuma yibasirwa na benshi.

Bimwe mu bintu bitazibagirana Young Grace yagiye apapira

5.Yigeze gutangaza ko afite umuhungu w'Umunyarwanda  bakundana arangije yemeza ko afite indoto  zo kubyara umumetisi

Mu myaka yashize Young Grace yigeze kwemeza ko afite umusore bakundana wo mu Rwanda , icyo gihe yemezaga  ko urukundo ari rwose hagati ye n’uwo musore. Yongeye kumvikana mu itangazamakuru avuga ko afite indoto zo kuzibaruka umwana w’umuzungu bicanga benshi.

4.Young Grace w’umusiramukazi, utararambye muri iri dini

Agitangira umuziki ,Young Grace yavugaga ko asengera mu idini  rya Islam, icyatangazaga benshi ni gake yagaragaraga yitandiye nk’abandi , igihe kinini akagaragara yiyambariye uko yishakiye.

Bidateye kabiri yaje kongera kumvikana avuga ko yahinduye idini ndetse akaba asigaye asengera mu itorero rya Prophet  Sultan Eric rikorera I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.  

Muri iri torero rya Zeal of the Gospel church yagiyemo  muri Kamena 2016, icyo gihe yavugaga ko yabonye ubuturo buzima muri Kirisito Yesu ndetse akavuga ko hari abandi yabereye umugisha barimo K John, Nizzo, Anita Pendo, Lil G n’abandi akaba yarabajyanye muri iri torero.

Hadaciye iminsi uyu mukobwa yongeye kugaragara anywa inzoga bitangaza benshi bari bazi ko ari umurokore karundura  usigaye atwaza Imana ibitabo, yavuze ko ari uburenganzira bwe kuzinywa cyane ko yujuje imyaka yabyo ndetse n’idini ye ikaba itabibuza. N’ubwo ariko avuga ibi,  Kujya muri iri torero byafashwe nko guhimba  ikinyoma no gushaka kongera kumenyekana no kuvugwa cyane  mu itangazamakuru.

3.Yavuze ko akundana n’umuzungu, abajijwe byinshi kuri we arya indimi

Mu ntangiro za 2017, Young Grace yigeze kuvuga ko atagikeneye gukundana n’abanyarwanda. Icyo  gihe yavugaga ko bamwe baba ari iteshamutwe, yavuze ko niyo yakundana n’Umunyarwanda byamusaba kuba yifite  ikofi iremereye ku rwego rwo hejuru.

Yaje kuvuga ko gusa bibaye byiza yakundana n’umuzungu kuko ahorana indoto zo kuzabyara umwana  w’umumetisi.

Mu minsi yashize uyu muhanzikazikazi aherutse gutangaza ko noneho inzozi ze zabaye impamo akaba asigaye akundana n’umuzungu nk’uko yahoze abyifuza, Young Grace uri mu buryohe bw’urukundo n’umuzungu w’imyaka 30, avuga ko ateganya gukora ubukwe mu mwaka wa 2020 kuko aribwo yumva izindi gahunda afite zijyanye n’ibikorwa bye bya muzika zizaba zimaze kujya ku ruhande ndetse yiteguye kuba umugore.

Gusa iki nacyo kikaba gisa nk’ikinyoma kuko nta foto y’uyu muzungu cyangwa amazina yatangaje kubera impamvu we yise iz’umutekano we no kuba adakunda kujya mu itangazamakuru. Ukaba wakibaza uti niba adakunda kujya mu itangazamakuru kuki yemeye kumuvuga akavuga n’imyaka ye ?

2.Umushinga we wo gushingaTeleviziyo waheze mu magambo

Uyu muhanzikazi mu minsi yashize yatangaje agiye gushinga televiziyo ye bwite. Akunze kugaragara mu itangazamakuru avuga ko hari byinshi agishyira ku murongo ndetse akaba hari ibyo  yiga ku buryo azaza mu kibuga azi ibyo akora.

Iyi nayo yaheze nka ya mahembe y’itungo ntavuze[…] amaso yabayitegereje ashobora kuzahera mu kirere.

1. Gusoza kaminuza bya baringa

Iki cyo ni ikinyoma karundura kidateze kwibagirana, kigaruka cyane iyo hagize ukomoza ku bijyanye n’amashuri ya Young Grace.

Iyi nkuru yasakaye ku wa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015 ,Young Grace atangaza ko yasoje amashuri ye ya Kaminuza ndetse anavuga ko ashimira Imana yamushoboje kumurika igitabo cye . Yari yavuze ko yasoje amasomo ye nyuma y’igihe yiga muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo yari izwi nka RTUC ubu isigaye yitwa UTB.

Yavugaga ko yarangije amasomo ye mu bijyanye  n’ikoranabuhanga mu bucuruzi n’itumanaho. Uyu mukobwa yabeshye ko ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2015 yamuritse igitabo cye gishimangira ubumenyi yarahuye muri iyi Kaminuza arangiza afite amanota 70%.

Iyi nkuru ikimara kugera kuri iri shuri ryavuze ko  ryirukanye uyu mukobwa rugikubita kubera kunanirwa amasomo ndetse ritangaza ko rigiye kumujyana mu nkiko, uyu mukobwa yahise avuga ko yakoze amakosa ndetse aza kwandika ibaruwa isaba imbabazi avuga ko yabitewe no kuba yari afite umuterankunga agahora amubaza  iby’amasomo ye nawe kugira ngo amwereke ko atadindiye akamwereka amafoto yemeza  ko yasoje kaminuza anacigatiye igitabo agaragiwe n’inshuti ze. Iri shuri rikaba ritarigeze rimujyana mu nkiko.

Young Grace yigeze kubeshya ko yasoje kaminuza

30/Oct/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...