Ivumburamatsiko : Akayabo kahawe Meddy na The Ben mu bitaramo baherutse gukorera mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ivumburamatsiko : Akayabo kahawe Meddy na The Ben mu bitaramo baherutse gukorera mu Rwanda

Ivumburamatsiko : Akayabo kahawe Meddy na The Ben mu bitaramo baherutse gukorera mu Rwanda

The Ben na Meddy ni abahanzi nyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bamaze imyaka irindwi, bakaba bamaze kwigarurira imitima ya benshi ari nayo mpamvu batumiwe mu bitaramo bitandukanye byabaye mu minsi ishize.

Aba basore bahora bahanganira mu mitwe y’abakunzi babo, mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka wa 2017, bafashe rutemikirere bagaruka mu rwababyaye, ku butumire bw’abantu batandukanye bifuzaga ko basusurutsa abanyarwanda.

Ubwo aba basore bavaga mu Rwanda muri 2010, bari  bataratangira kwamamara cyane ku buryo no kubatumira mu gitaramo bitari bihenze. Kugira ngo Meddy aririmbe mu gitaramo, yishyurwaga amafaranga atarenze ibihumbi 300.

Uko bakomeje gukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakomeje gukora indirimbo zishimwa na benshi, amashusho anogeye ijisho, bibongerera agaciro ku rwego rwo hejuru,ku buryo amafaranga bishyurwaga mu myaka 7 ishize bayakubye incuro 100 nk’uko tubikesha abakorana bya hafi n’ababatumiye .

The Ben niwe wakoze igitaramo bwa mbere, ubwo yataramiraga mu gitaramo cyo gutangira umwaka wa 2017 cyiswe East African Party, uyu musore wari ukumbuwe n'abantu benshi, yishyuwe amafaranga ari hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 40. yishyurirwa itike y'indege, hoteli, n'.abacuranzi.

Mugenzi we Meddy wari ukumbuwe n’abatari bake nawe yitabiriye igitaramo cya Mitzig Beer Fest, cyabereye i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel, mu ijoro ryo kuwa 02 Nzeri 2017. Ni igitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi bari bafite amatsiko yo kureba Meddy abaririmbira imbonankubone. Meddy nawe yishyuwe amafaranga nk’ayo The Ben yishyuwe (hagati ya miliyoni 30 na 40) yishyurirwa itike y’indege, hoteli, abacuranzi, n’ababyinnyi.

Meddy  kandi yakomerejeho akora ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda aho yari ari kumwe na Rider Man, kompanyi yamukoresheje ntiyifuje gutangaza ibyari bikubiye mu masezerano yabo.

Agaciro aba bahanzi bahawe, kagaragariye na none mu bafana babo, dore ko aho bagiye bataramira hose, abakobwa bagiye bagira amarangamutima arenze, ku buryo bamwe bahuye n’igisa n’ihungabana, bagakira ari uko barambitse imisaya yabo mu bituza bya The Ben na Meddy.

The Ben yasubiye muri Amerika kuwa 23 Ukwakira 2017, Meddy we ari muri Uganda aho ari mu gikorwa cyo gutunganya amashusho y’indirimbo yakoranye na Safi wo muri Urban Boys, bikaba biteganyijwe ko azahava ahita ajya muri Amerika.

Abakobwa bakizwaga no kuryama mu gituza cya Meddy

The Ben ari kuguyaguya umukunzi we ngo agaruke i buntu

 

Rukundo Patrick

Tags

31/Oct/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
faustin nsanzimana
MEDDY ararenze man
Sponsored Content