MINISPOC yamaganye abakobwa bahagararira u Rwanda batatumwe, bakarenzaho gukora ibyo yita amahano | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

MINISPOC yamaganye abakobwa bahagararira u Rwanda batatumwe, bakarenzaho gukora ibyo yita amahano

MINISPOC yamaganye abakobwa bahagararira u Rwanda batatumwe, bakarenzaho gukora ibyo yita amahano

Minisiteri ya Siporo n’Umuco iratangaza ko idashyigikiye abakobwa b’abanyarwandakazi bajya mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, bitazwi n’inzego zibishinzwe, barangiza bagakora ibihabanye n’umuco nyarwanda, birimo kwiyerekana mu myenda ishyira ku karubanda ibice byabo by’ibanga.

Bikini ni umwenda wambarwa n’abari n’abategarugori, igihe bari koga mu mazi menshi (Piscine cyangwa se ikiyaga), ariko rimaze kuba isereri mu mitwe ya benshi, biturutse ku banyarwandakazi bitabira amarushanwa y’ubwiza mpuzamahanga, bagasabwa kwiyerekana bayambaye, bamwe bakabikora abandi bakabyanga.

Uwase Hirwa Honorine wabaye Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity) mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2017, ari mu gihugu cya Phillipine aho yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Ibidukikije 2017(Miss Earth). Ubwo abandi biyerekanaga mu mwambaro wa bikini we yarabyanze yambara ikanzu ku nshuro ya mbere, kuya kabiri yambara bikini ariko ashyiraho agatambaro.

Bamwe barabimushimiye ariko abandi bavuga ko atari akwiye kwitabira amarushanwa azi neza ko adashoboye kubahiriza amabwiriza arigenga.

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe nawe yitabiriye irushanwa rya Miss Universe 2016, yiyeraka muri bikini, nawe bamwe baramugaye bikomeye bavuga ko ari ukwiyandarika, abandi baramushima ko yakoze ibyo yasabwaga.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Mutangana Steven uyobora ishami ry’Umuco muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, yamaganye bamwe mu banyarwandakazi bajya bemera kwiyerekana imibiri yabo itikwije nk’uko biri mu muco nyarwanda.

Yagize ati “Hari ababishukisha abana b’abakobwa iyo bagiye hanze, kugira ngo birebere imibiri yabo, atari ukugira ngo bateze imbere ubumenyi. Urugero nk’iyo habaye amarushanwa ajyanye no guteza imbere idukikije, guteza imbere umurage, ugasanga bashyizemo n’icyo kijyanye no kubambika ubusa. Niyo wabaza n’undi muntu udakora mu by’umuco yakubwira ko ntaho bihuriye n’umuco. Mu bihugu bimwe ni ibisanzwe ariko mu muco wacu ntabwo tubigira.”

Uretse irushanwa rya Miss World ryitabirwa n’uwabaye Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka ryabayemo, nta wundi mukobwa ugenda yabanjije kubibwira abashinzwe umuco. Mutangana Steven akaba yavuze ko abo baba badakwiye kuvuga ko bahagarariye u Rwanda kuko hari inzira bicamo.

 Yagize ati “Ubundi iyo ariya marushanwa yatangajwe ku Isi hose, abashaka baritabira, hari aho usanga baba basaba amazina ye, ibyo yakoze , akabitanga ukazumva ngo yaragiye, ariko bagerayo, hari ibibazo nk’ibyo bibaye, nibwo batangira kubaza ngo Minisiteri ibivugaho iki? Kandi atarigeze aza kugisha inama, nta buyobozi yegereye, ukajya kumva ngo ahagarariye u Rwanda. Umuntu uhagarariye u Rwanda ntimuzi uko bigenda? Haba hari impamvu izi n’izi, akabiherwa inshingano akagenda avuga ngo nzakora ibi,ibibujijwe ni ibi. Naho umuntu araguruka yagwa mu gihugu ngo ahagarariye u Rwanda. Ahagarariye u Rwanda gute?”

N’ubwo hari abakobwa bajya mu ma marushanwa bavuga ko bahagarariye u Rwanda, kandi inzego zibishinzwe zitabizi, Steven Mutangana avuga ko u Rwanda  rutabita ibivume, gusa akongera kubasaba ko bajya bakora ibidahabanye n’umuco nyarwanda.

Yagize ati “Kwitabira amarushanwa atandukanye haba mu gihugu no hanze ni byiza, ariko ibijyanye n’ibyo kwangiza indangagaciro z’abanyarwanda ibyo ntabwo bishyigikiwe. Bajye bagenda babazwe ibibazo by’ubwenge babisubize, ababitsinze tubashime ariko ibyo byo kujya kwanika umubiri hanze, ku gasi, reka reka.”

Kugeza ubu Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa ari mu gihugu cy’ u Bushinwa aho yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World). Uwase Hirwa Honorine nawe ari muri Phillipine mu marushanwa ya Nyampinga w’Ibidukikije (Miss Earth).

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda Shimwa Guelda azitabira amarushanwa ya Nyapinga w’Umurange muri Afurika y’Epfo, Ingabire Habiba nawe azitabira amarushanwa ya Miss Universe muri Poland, naho Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 akazitabira amarushanwa ya Nyampinga w’amakaminuza muri Afurika azabera muri Nigeria, kandi aba bose nta n’umwe urabimenyesha inzego zibishinzwe.

Akiwacu Colombe amaze gukeneka kwambara Bikini

Umwali Neema we yanze kwiyerekana atikwije

Uwase Hirwa Honorine we yatumbutse mu ikanzu abandi bambaye bikini

01/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(9)
Kuku
Abanyarwanda turacyaterwa imfunwe nibinjya ye nimyambaro ndetse nibinjyanye nimibonano mpuzabitsina sasa iyo urebye usanga ahubwo aribyo dusigaye twarise UMUCO
Je
Mbona twibera muri confusion gusa pe! Ubwo c ministeri iragira ngo abo bakobwa noneho bitwe imfubyi zitagira igihugu!? Uburyo turi pessimistic biteye umujinya pe! Impano ntizatere imbere namba mugihe iteka abantu nkaba bavuga ijambo nkaho bivugira Ku Giti cyabo aho gukora formulation ya speech iri mu nyungu za rusange. Nzi Neza ko hagize utsinda agatwara ikamba yambaye bikini twajya kumwakira kuri airport nkuko twagiye kwakira Alpha Rwirangira atwara tusker sinibaza ko hari inkunga ministeri yari yamugeneye!
Tizzo
byose ni mumutwe!!
Don
Oya ark tujye dutandukanya irushanwa ry'ubwiza na festival (iserukira muco)... Mu marushanwa ya miss niba na section ya bikini irimo bakagombye kuyikurikiza!!
Ariko se
Uwuhe muco ariko? Cyera ko tutagiraga imyenda?? Muriho muritiranya ubuchristu bwazanywe nabazungu, n'umuco wacu..
theosjoy2@gmail.com 3 weeks ago
None she uyu uvuga NGO kera wowe warabwambaye ....niba kdi ari kera se nyine....banza umenye igisobanuro cyumco.....no imigirire,imitekerereze, imyambarire nibindi abantu runaka bahuriye Ku kintu baba bagenderaho mu mibereho yabo.. Rero abanyarwanda duhuriye kukutambara ubusa aribyo kwerekana ibice byibanga Ku mukobwa no amabere nigitsina.
Necy
ESE izo Visa tickets babyishyurirwa nande ? bibaye byishyurwa na Leta barangiza bakica nkana amabwiriza ntibyaba bikwiye bajya bareka kubyitabira arko niba ntacyo Leta ihomba bajye bitemberera ntaribi.
Natacha
U Rwanda ruzavuge tout simplement ko rwikuye muri ayo marushanwa kuko adakurilije umuco. Kuko conditions zirazwi, si ibanga, naho kujya muri ministere kubaza ngo nzange bikini??? Murumva ko ari uguhuzagurika. Icyo u Rwanda rushaka rurakizi, kujya mu marushanwa si agahato, ubwo rero niba babona ayo marushanwa abasebya nibahagarare kigabo bavuge bati twe tuvuyemo kuko mutubahiriza umuco waco.
Jean Paul
Oya banyaminga bareke kwica umuco. Nimba usohokeye igihugu genda uziko ugiye uhanzwe amaso n'isi. Nimba ugezeyo ukambara bikini bituma U RWANDA barufata uko rutari muruhando muza mahanga.
fofo
Ndabqshimiye cyn rwose minispoc inshimiye ahandyaga .abatutse gisabo bumvireho iyokuze ubukuze congx minispoc nkunda
Sponsored Content