Umunyamahirwe wa 7 yashyikirijwe moto yatsindiye muri poromosiyo ya Tunga na Airtel | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umunyamahirwe wa 7 yashyikirijwe moto yatsindiye muri poromosiyo ya Tunga na Airtel

Umunyamahirwe wa 7 yashyikirijwe moto yatsindiye muri poromosiyo ya Tunga na Airtel

kuri uyu wa kane Uwanyirigira Jeanne yashyikirijwe na sosiyete y'itumanaho ya Airtel Rwanda, moto nshya ifite ubwishingizi n'ibindi byangombwa byose biyiranga ,yatsindiye muri Poromosiyo ya Tunga na Airtel.

Iyi Moto yayiherewe mu Karere ka Gasabo  , Umurenge wa Kimironko  , Ubuyobozi bwa Airtel bwatangarije itangazamakuru ko iyi Moto batanze ari iya 7 kandi bazakomeza gutanga n'izindi kuko moto zigomba gutangwa muri iyi Poromosiyo ya Tunga na Airtel zisaga 12 kandi hari n'imodoka nshya ifite agaciro karenga miliyoni 28 z'amafaranga y'u Rwanda izatangwa mu cyumweru cya nyuma cy’iyi poromosiyo.

 Uwanyirigira Jeanne watomboye iyi Moto yatangaje ko yishimiye kuba ari umwe mu banyamahirwe ubashije kwegukana Moto ya 7.  

Yagize ati:" Ndumva merewe neza cyane , ndashima Airtel Rwanda kuko iyi Poromosiyo ya Tunga ikorwa mu mucyo ntamanyanga arimo, cyangwa ikimenyane koko iyo biza kubamo simba ntomboye iyi Moto ya 7". 

Yakomeje avuga ko Airtel ari yo sosiyete y'itumanaho ya mbere mu Rwanda ikora ibikorwa bihindura imibereho myiza y'abaturage.

Umwe mu bayobozi ba  Airtel wari uri muri iki gikorwa yatangaje ko bamaze gutanga Moto  7 muri 12 ziteganyijwe gutangwa muri iyi Poromosiyo ya tunga,

Yagize  ati:"Tumaze gutanga Moto 7 hasigaye 5 n'imodoka nshya izatangwa nyuma,ibi byose tubikora dushaka guhindura ubuzima bw'abanyarwanda n'abakirya bacu baba ku umurongo wa Airtel".

Twababwira ko iyo Poromosiyo Tunga na Airtel irimo ibihembo byinshi byiza kandi bitandukanye harimo Moto 12, Imodoka nshya ifite agaciro ka Miliyoni 28 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Ntakindi bisaba kugira ngo nawe ube watombora uretse uguhamagara kuri 155 cyangwa ukandika ubutumwa bugufi wohereza umubare  1 kuri 155. Kandi bikorwa ku murongo wa Airtel  gusa.

Uwanyirigira Jeanne yashyikirijwe moto n'ibyangombwa byayo byose

Moto ziracyahari zitegereje abazazitsindira

Rukundo Patrick

Amafoto: Mugarura Abraham

Tags

02/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content